Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kicukiro: Abagore b’amikoro make bacibwa intege n’amabwiriza agenga inguzanyo

Sunday 1 October 2023
    Yasomwe na

Yandutswe na Samuel Mutungirehe

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bw’ubuconsho mu karere ka Kicukiro bavuga ko utabonye abamwishingira atabasha kubona ku mafaranga y’inguzanyo agenewe abafite amikoro make.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo bacururiza mu masoko atandukanye mu giporoso, bavuze ko bamaze gusobanukirwa ko hari inguzanyo zibagenewe ku murenge ariko atariko bazigeraho byoroshye.

Niragire Ruth, acururiza ku isoko ry’abavuye mu bucuruzi butemewe buzwi nk’ubuzunguzayi, avuga ko bashishikariza kwaka inguzanyo z’ubwoko bubiri ariko ibisabwa bibaca intege.

Yagize ati: "Kuba amafaranga ahari barabitubwiye, ariko kuyabona uri umwe ntabwo babyemera, icyemewe ni ukwishingirana, mu itsinda kandi hari n’igihe ubura n’abakwishingira. Hari ababuze amafaranga bayakeneye kubera ko babuze ubwo bwishingizi."

Akomeza avuga ko abantu uko baba bakorana atariko bose baba inyangamugayo kimwe cyangwa ngo babe biyemeje kuzishyura ibyo batahawe igihe hagize ubatenguha.

Ati: "Kandi urabizi abantu nk’aba umuntu aba ahiga ukwe undi ahiga ukwe, kubona abantu bakugirira icyizere biragoye."

Mugenzi we Nyiramana Gaudence avuga ko abakozi bo ku murenge bababwiye ko hari n’andi mafaranga ibihumbi 100 y’inguzanyo umuntu wese ashobora kubona ariko basanze kuyasaba ari kimwe no kuyabona kikaba ikindi.

Ati: "Ibyo by’inguzanyo y’umuntu ku giti cye, hari ibyitwa ngo VUP, mu kwa Gatanu 2020 barambwiye ngo nandike umushinga, narawuteguye ndawujyana ariko na bugingo n’ubu sinigeze mbona ayo mafaranga. Iyo nguzanyo y’ibihumbi 50 ntacyo yatumarira ku biciro biri hanze aha none n’ayo y’ibihumbi 100 urayasaba ntupfe kuyabona."

Yakomeje avuga ko icyumba bacururizamo batangiye ari 42 none ubu abasigayemo bafatika ari 7, kandi batageze ku mubare w’abashobora gukora itsinda ngo bake inguzanyo irenze ibihumbi 50 kuri buri wese.

Mu gihe twegeraga umukozi w’umurenge wa Kanombe ushinzwe gufasha abaturage bashaka gusaba inguzanyo igenewe abaturage bifuza gutangira ubucuruzi buto, twahasanze umwe mu bagore waje gusaba iyo nguzanyo atubwira ko iyo ari inshuro ya kabiri ayifashisha.

Yagize ati: "Muragenda mugafata icyumba ahantu mukagikodesha muri nk’icumi mukajyamo, bakaza bakabasura bakareba ibyo mucuruza bakanabahugura”.

Ati: “Nk’ubu hari abamaze gufata ibyiciro bibiri. Iyo utayishyuye baragukurikirana kuko aba agenewe abantu bose. Iyo ugujije ibihumbi 100 uyishyura wongeyaho ibihumbi 2.000 by’inyungu ku mwaka."

Twegereye ushinzwe ishoramari mu bigo biciriritse ufasha abaturage bo mu murenge wa Kanombe bashaka inguzanyo yo gukora ubucuruzi buto, atubwira ko amafaranga ahari ndetse hari abamaze kuyabona.

Mupenzi Rwaka, yagize ati: "Tunyura mu Nteko z’abaturage bacu mu buryo bwo kubashishikariza no kubumvisha ko bagomba kuvana amaboko mu mifuka bagakora, tukabasura kugira ngo turebe abafite ubushobozi buke ariko bashaka gukora. Ku bufatanye na PSF bakora imishinga mito ijyanye n’ubushobozi bwabo. Ikintu cya mbere tuba dushaka kubafasha ni ukubereka ko bashoboye."

Ku bijyanye n’imbogamizi abava mu buzunguzayi bagaragaza, avuga ko baba bagomba kutabarengereza amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo babanze barebe uko n’ayo make bayakoresha.

Ati: "Itsinda rihera ku bantu 11 kuzamura, bagomba gukora ya mishinga yabo noneho bagasaba inguzanyo tukayibaha. Ayo ni ayo tubaha ku rwego rw’umurenge, ariko noneho hari izindi gahunda zitandukanye Leta yagiye ibashyiriraho, harimo nka BDF. Iyo ukoze umushinga wawe uwushyikiriza SACCO cyangwa ibindi bigo by’imari, BDF ikwishingira 75% ku bagore n’urubyiruko na 50% ku bagabo."

Ikigega BDF kivuga ko n’abaturage baba batazi gutegura imishinga yabo batekerejweho, bashyirirwaho abakozi bitwa BDA ku murenge bafasha abaturage bakabigira imishinga bajyana ku bigo by’imari kandi ubuntu.

Umukozi w’Impuzamiryango Pro-femmes Twese hamwe, Habyarimana Pascal avuga ko kwigisha abagore kuri serivisi zabashyiriweho ngo biteze imbere bidakorwa rimwe.

Ati: “Ntabwo kwigisha abantu bikwiye kurangira umunsi umwe, ni uguhozaho, na hariya mu turere ProFemmes ikoreramo isanzwe ifiteyo abakozi bashinzwe gukurikirana no guherekeza aba bagore. Noneho bagafatanya na babandi bitwa abafashamyumvire, batoranywa muri ya makoperative y’abagore kugira ngo nabo babe abayobozi babo, bakomeze kubakurikirana”.

Akomeza avuga ko uko abagore babimenya bakanabyitabira bidashimishije ariko bikorwa.

Ati: "Ntabwo navuga ko bishimishije cyane ariko hari impinduka zigaragara. Hari abo ubona bagifite ikibazo cy’imyumvire, hari n’abatinyutse bagafata inguzanyo kandi icyo dusaba muri iyi gahunda ni ugusaba za banki kuborohereza uburyo bwo gufata inguzanyo, atari ukubaha amafaranga nk’impano."

Aba bagore bacuruza bafite igishoro gito bavuga ko nabo inguzanyo ituma babasha gutekereza umushinga wunguka, ndetse ko buri munsi bagomba gukora kugira ngo bazabone ubwishyu.

Ni mu gihe impano y’amafaranga cyangwa inkunga iza igashirira mu bibazo uyihawe aba afite, rimwe na rimwe bidafite aho bihuriye n’ubucuruzi ashaka gukora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru