Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Kicukiro: Abahoze mu Buzunguzayi bahawe ibibanza mu isoko bihitiyemo

Saturday 11 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Abagore n’abagabo bakoraga ibikorwa biganisha ku bucuruzi bazwi nk’Abazunguzayi mu karere ka Kicukiro, muri santere y’Ubucuruzi ya Giporoso mu Murenge wa Remera hagana Kabeza, bahawe ibibanza by’ubuntu byo gucururizamo mu buryo bwemewe bakava mu muhanda aho bashoboraga guhuriramo n’ibyago bitandukanye basabwa gukora bakiteza imbere.

Ni abagore n’abagabo 31 bari basanzwe bazunguza imbuto, imboga n’imyenda muri ako gace, bavuga ko basaga n’abanze igihugu kubera guhora bafatwa bakajya gufungwa ariko bwacya bakagaruka mu muhanda.

Ubwo bahabwaga ibibanza n’akarere ka Kicukiro kabakodeshereje kuri uyu wa Gatandatu, bavuze ko bagiye kuba Abanyarwanda beza, bakora ibikorwa byo gukunda igihugu, ndetse biyemeza gukora iyo bwabaga ntibazongere gusubira mu buzima nk’ubwo bakuwemo kuko bahahomberaga byinshi kuruta ibyo bakuragamo.

Uwamahoro Diane, ni imwe mu bazunguzaga imyenda mu Giporoso, yavuze ko mu myaka 5 abimazemo ibyago yahuriraga nabyo mu muhanda byatumaga yumva yanze igihugu ariko ubu arushijeho kugikunda kandi azagikundisha n’abana be bahoraga bafiet ubwoba ko azagwa mu muhanda.

Yagize ati, “Ariko muri iyo myaka 5 mbimaze nakubwira ko nta kintu gifatika nakuyemo kuko sinigeze nkakora ntuje bitewe n’imbogamizi nabaga mfite; nafunzwe kenshi njya i Gikondo kwa Kabuga, njya ku murenge bitewe n’akazi nakoraga katemewe. Kuri uyu munsi ndanezerewe njye na bagenzi banjye, turishimye mu mitima.”

Uwamahoro yakomeje avuga uko urukundi rw’igihugu cye rwiyongereye, yagize ati “Turishimye cyane kuko twari twarabuze ubushobozi buva mu muhanda ngo tubone iseta yo gukoreraho.

Tunyuzwe n’igitekrezo cya Leta, tuzagerageza gukora kugira ngo natwe ejo tuziteze imbere, mbese tuzaganiriza benshi ibyiza bya Leta, ndetse twongeye kurushaho gukunda igihugu; iyo umuntu bamufunga agasiga abana abafungiranye akajyanwa kwa Kabuga wasigaraga wumva ko Leta ikwanze.”

Ubahagarariye aba bagore, Niragire Ruth, yavuze ko mu buzunguzayo yakoraga yahuriragamo n’ingorane nyinshi cyane iyo hakorwaga umukwabu wo guca ubuzuguzayi mu muhanda.

Yagize ati “Batwirukaho, ukaba wakirukanka ukagwa mu modoka uko wiruka utareba n’iyo ujya bitewe nuko ushaka guhunga, ukiruka uhetse umwana, ufite n’ibyo uri kuzunguza, bitewe nuko ubona bagiye kugusatira ukaba watereka hasi ibyo ufite. Ariko njyewe kwirukanka byari byarananiye kuko mba mpetse umwana, iyo baje bajyana ibyanjye nanjye ubwanjye.

Nasigaga mbwiye abana nti ndagiye ariko birashoboka ko ntari butahe, ariko ubu nzajya mbabwira nti ndagiye kandi ndibutahe.”

Akomeza avuga ko bishimiye igikorwa akarere kabakoreye, bigiye gutuma bakora ubucuruzi bwemewe kandi batekanye bitumen bagira imibereho myiza nk’abandi banyarwanda.

Yagize ati, “ibi bintu ni byiza, bitewe nuko umuntu nta hantu hazwi umukiriya wawe yari kugusanga, kandi muri wowe nta mutekani wabaga ufite, nta mahoro y’umuntu ukora ibinyuranyije n’amategeko ugenda uvuga uti baraje kumfata, n’imari wabaga ufite yaba nziza, yaba mbi wayitezaga kugira ngo wenda uze kuva mu muhanda kare.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro wungirije, Rukebanuka Adarbert yababwiye ko kubakodeshereza ibibanza mu gice cy’ubucuruzi kigezweho byaturutse muri gahunda ya Leta yo kubashakira imibereho myiza.

Iki ni igikorwa Bwana Rukebanuka Adarbert yakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ryacyo kuva ku wa Gatanu kugeza uyu munsi ubwo abazunguzayi batangiraga gucuruza kugira ngo bikorwe mu mucyo

Yabasabye gukora bakiteza imbere, bagatandukana n’abakiri mu buzunguzayi kuko igihugu kibahaye amahirwe yo kwerekana ko bazi gukora.

Yakomeje agira ati, “Tugiye kubakodeshereza mu gihe runaka, turarea abakura tuzageraho namwe musigare mwiyishyurira, ntabwo tuzabikora ubuziraherezo, turabikora igihe runaka tubaherekeze kuzageza namwe mugize ubushobozi bwo kubyikorera.”

Aba bazunguzayi nubwo bashimye ibibanza bakodesherejwe muri iri soko ari nabo barihisemo, basabye ko bakomeza gutekerezwaho muri gahunda zo gufasha abacuruzi bato bakongererwa igishoro kuko kugira ibibanza byambaye ubusa nabyo byatuma abakiriya bacika intege zo kubagana nk’abandi bari ku gishoro gito cyo mu muhanda, abenshi kitarenga amafaranga ibihumbi 10.

Abahawe ibibaza bose bahise bashyiramo ibicuruzwa byabo batangira gucuruza

Bagenzi babo bacikanywe igihe bandikaga abazunguzayi bazahabwa ibibanza basabye ko nabo batekerezwaho kuko ubuzima bwo mu muhanda buteye impungenge kandi nubwo bemera guhitamo kubukora bazi neza ko butemewe n’amategeko kuko bwica ubucuruzi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru