Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kicukiro mu mirenge ya Gahanga, Kagarama na Gatenga barasaba leta ko yabagoboka kuko imyaka yabo yahuye n’uruzuba rwinshi ihera mu butaka kandi basanzwe batunzwe n’ubuhinzi.
Mu gihe bamwe mu bahinzi bo muri tumwe mu duce tw’igihugu batangiye gusarura imyaka irimo ibishyimbo, amashaza n’ibindi binyamisogwe, abakora ubuhinzi mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu karere ka kicukiro bararira ayo kwarika kuko bahinze biteze umusaruro none imyaka yumiye mu butaka bitewe n’izuba ry’inshi bakaba ariho bahera basaba Leta ubufasha.
Nyirahirwa Francine w’imyaka 56 twamusanze mu murenge wa Gahanga ari mu murima yitegereza imyaka ye uburyo yarumbye, maze asaba leta ko yagira uko abahinzi nkawe ibagenza Kuko bahuye n’insanganya ikomeye itabaturutseho ku buryo batangiye gutaka inzara.
Yagize ati "Aha n’aho ubonye! Twarumiwe, mudukorere ubuvugizi; turasaba leta ko yatugoboka kuko murabona ko twahuye n’ikibazo gikomeye. Imboga twahinze zarumye, imyumbati twahinze yaheze mu butaka, ibigori nuko, ibishyimbo, byose ni gutyo, mudufashe."
Kamanayo Olivier nawe atuye mu murenge wa Gahanga, avuga ko bahinze biteze imvura ndetse bisa nkaho byaje ari nk’icyorezo, ari naho ahera asaba ko byibuze bazagobokwa bakabaremera ibyo kurya.
Agira ati "Ni ibihombo twahuye nabyo, murabona ko ibyishimbo byagrabye bitarazamuka, mbese byaje nk’icyorezo, nta muntu uzagaruza imbuto yateye, bibaye byiza Leta yatugoboka."
Uyu muturage akomeza avuga ko abona inzara izabageraho mu mu gihe kiri imbere bikazatuma mu gihe kiri imbere kubona ibyo kurya bizakomeza kuba ingorabahizi nk’abantu bari batunzwe n’ubuhinzi mu Mujyi wa Kigali.
Agira ati "Tuzahura n’ikibazo cy’inzara, murabona ko dusatira iminsi mikuru, ubu icyo kurya ntacyo, bazadutere inkunga turebe uko twigenza, imvura yarabuze hano."
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka kicukiro Umutesi Solange, avuga ko biteguye kuzakomeza kuba hafi aba baturage binyuze mu makoperative,akomeza gusaba abaturage kugira uruhare rwabo mu kwizigamira.
Yagize ati "Ikintu cya mbere nk’ubuyobozi tuba dushinzwe ni ukwigisha abaturage, bakirinda gusesagura, kandi tuzakomeza kuba hafi y’abaturage bacu. Ikijyanye n’imbuto isanzwe itangwa binyuze mu makoperative y’abahinzi muri gahunda ya Nkunganire, uko ibihe bizagenda bigaragara tuzakomeza guherekeza abaturage bacu."
Iyo ugeze hirya no hino muri aka karere ka Kicukiro mu bice bikorerwamo ubuhinzi usanga imyaka yararumbye mu buryo bugaragarira amaso ya buri wese, kubona imvura muri aka karere byabaye imbogamizi ku buryo bishobora kuzatera amapfa mu minsi iri mbere.

















