Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Kicukiro baratangaza ko gutora umukandida wabo Paul Kagame ari uguharanira ko iterambere ry’igihugu rikomeza mu myaka itanu iri imbere.
Yariyo ntero ikaba n’inyikirizo mu kwamamaza umukandida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, ateganyijwe vuba tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Ibikorwa byo Kwamamaza muri Kicukiro byakomereje mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kicukiro bavuga ko gutora Kagame Paul babishingira kubyo bagezeho, amazi, amashanyarazi byatumye abaturage baba mu bwigunge.
Rizatahabake Eustache wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza Umuryango FPR Inkotanyi n’Umukandida wawo Paul Kagame, yagaragaje ko gutora abakandida depite ba FPR Inkotanyi no gutora Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bigamije gushimangira iterambere ry’Igihugu.
Umukandida Depite muri FPR Inkotanyi, Nkuranga Egide yabwiye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza muri Kicukiro ko gutora Paul Kagame ari ugukomeza kubaka ibikorwa by’iterambere kuko muri aka Karere ka Kicukiro havuguruwe igishushanyo mbonera buri muturage wese azajya yibonamo mu cyiciro arimo.
Yagize ati: “Buri wese muri aka Karere ka Kicukiro yashyiriweho uburyo bujyanye n’ubushobozi bwe mu gishushanyo mbonera kihateganyirijwe ku buryo ntawe uhejwe kuba yakora ibikorwa bimuteza imbere akurikije amikoro ye."
Mubyasezeranyijwe abaturage kuzakorwa muri iyi Manda y’imyaka 5 bagiye gutorera Paul Kagame n’umuryango FPR Inkotanyi birimo ko muri aka Karere ka Kicukiro hazavugururwa Isoko rya Ziniya ryubakwe mu buryo bugezweho kandi buri wese warikoreragamo akazahabwa ikibanza mbere akomeze akore yiteze imbere.
Ku ruhande rw’urubyiruko, bavuga ko FPR Inkotanyi na Paul Kagame amateka yabo ahagije ngo bagire umuhate wo kubigira ku birenga, kuko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugenze ari we.
Yanditswe na Samuel Mutungirehe
























