Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Kicukiro: Hari site y’itora yateraniyeho amasibo 33 mu matora ntibyababuza kwirinda COVID 19

Saturday 16 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga mu kagari ka Nyanza kuri site y’itora yo mu Busitani buri munsi ya Gale ya Nyanza hahuriye amasibo agera kuri 33 yo mu mudugudu ibiri y’Isonga na Juru, nubwo bari benshi ariko n’imbuga batoreyeho yari yisanzuye ku buryo bizeye ko bubahirije amabwiriza yo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya COVID-19.

Ni igikorwa cy’amatora cyatangiye mu gihugu hose aho abaturage bagize isibo bitoragamo batatu, bataburamo nibura uw’igitsina gore umwe, abatowe bakazajya guhura n’abavuye mu yandi basibo bakazitoramo komite y’umudugudu.

Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo.rw wazindukiye kuri iyo site iherereye mu mudugudu w’Isonga munsi ya Gale ya Nyanza, yasanze abaturage babukereye, bageze aho batorera ku gihe batangira gutora Hagati mu masibo uko yari yitabiriye.

Umukuru w’Umudugudu wa Juru, Mbonyumukunzi Joel, nawe uri mu bahataniye kuzasubira muri komite y’umudugudu ayoboye, yatangaje ko amatora yagenze neza nubwo kuri iyo site hahuriye amasibo menshi.

Ati "Hateraniye amasibo 16 yo mu mudugudu w’Isonga hateranira n’amasibo 17 yo mu mudugudu wa Juru. Buri sibo yagiye ijya ukwayo, kubera ko Jardin (ubusitani) ari nini cyane niho twabonaga hadukwiriye; twahahiriwemo n’unuyobozi bwacu budukwiriye bw’akagari na Njyanama y’akagari kacu ka Nyanza, kandi Koko ni ahantu hari hakwiriye.

Abaturage bitabiriye ku gihe n’abaseseri baje ku gihe n’abaturage batoye neza bikorewe mu masibo."

Yakomeje avuga ko amatora atagoye abaturage kuko baje bazi abo bagiye gutora ko ari abazabahagararira mu matora ari imbere azatorwamo komite nyobozi y’umudugudu.

Ati "Ntabwo bari bazi ko baje gusimbura umuyobozi w’Umudugudu kubera yuko abayobozi b’imidugudu barahuguwe ku kagari, bahugurwa ibyerekeye aya matora abaye mu bihe bibi bya covid 19 hanyuma nabo batumira ba Mutwarasibo ku masite atandukanye barahugurwa nabo noneho abatwarasibo babonye umwanya wo kujya kubwira abaturage babo uburyo amatora azagenda, mu by’umuri bari babisobanukiwe."

Abatoreye kuri iyo site muri buri sibo bamamazagamo abo bizeye bazajya kubahagararira bakabajya inyuma bakemeza batatu barimo nibura umugore umwe ubundi bakandika amazing yabo na nomero z’indangamuntu amatora akaba ararangiye abagize isibo bagataha.

Benshi mu bari basanzwe bayobora amasibo bongeye Kwiyamamaza batorwa mu bazakomeza guhatanira kuzajya muri komite y’umudugudu ari nabo bazavamo umukuru w’Umudugudu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru