Mu gihe hakiri bamwe bagikerensa icyorezo cya COVID-19 bakagisanisha n’ibya politiki ko kitabaho abandi bakagisanisha n’ibyanditse muri bibiliya, i Kigali mu karere ka Kicukiro hari umuryango wabuze umubyeyi wabo w’umugabo basigara babona buri wese ko arwaye Corona bafata ingamba zituma nta wundi izongera kubatwara.
Mamaurwagasabo yasuye uyu muryango uherereye mu murenge wa Gatenga mu karere kicukiro, uganira nawo, abasigaye bavuga ko batazibagirwa amarira coronavirusi yabateye ubwo baburaga umubyeyi wabo mu buryo bwihuse.
Ntibifuje gutangaza amazina n’amafoto yabo ku mpamvu zabo bwite.
Umubyeyi akaba n’umugore wa Nyakwigendera, avuga ko umutware we atapingaga COVID-19 ariko kubera akazi yakoraga ko gutwara imodoka nini yisanze yaranduye araremba, abimenya ageze kure iramuhitana.
Nyirandutabandi, ni izina twamuhaye; yagize ati "Ntabwo rwose uwo mugabo yapingaga cyangwa ngo asuzugure ingamba zo kwirinda corona. Yari amaze iminsi yaragiye mu bice bya Congo kuzana imari nk’uko yari asanzwe ajyayo.
Ndibuka ubwo yazaga avuye kuri hoteli yari amaze iminsi avuga ko yumva arwaye mu gatuza, bizaniramo n’ibivurane n’inkorora nonehi tukamubwira ngo ubwo yaba ari Corona akatubwira ngo ko aheruka gupimwa se yaba yarayandiye ryari."
" Yakomeje kuremba ageraho ajya kwa muganga basanga afite COVID, twahise twumva natwe tuyifite ariko twe basanga ntayo turandura. Yagezeho araremba biza kunanirana ajya mu bitaro bikomeza kwanga."
Uyu mubyeyi avuga ko impamvu asanga coronavirusi yararembeje umugabo we cyane ikamuhitana vuba ari uko yari asanzwe anafite indwara itandura nubwo itari imurrmbeje.
Ati "Yari asanzwe afite diyabete ariko idakaze, wenda nkeka ko ari yo mpamvu yahise imumerera nabi kuko yari asanzwe afata imiti yayo.
Kubyakira ntakubeshye, n’ubungubu tuvugana byarananiye kuko yari umubyeyi mwiza, adufatiye runini kandi buri wese yaramukundaga kuko yagwaga neza, akumvikana n’abantu Bose. Gusa iyo bigenze gutyo urihangana; njye ndabyakira ariko abana byarabahungabanyije cyane, bibaza uko bazabaho bitewe n’ukuntu papa wabo yari abagashe neza. "
Kuva izo ngaruka zabageraho, uyu muryango uvuga ko batangiye gutinya buri wese babonye uje mu rugo rwabo, bakamubona nk’uje kubanduza ngo nabo ibamare.
Nyirandutabandi arakomeza, "Tukimara no kumenya ko yanduye, twatangiye kwanga ko hari abantu bakongera kwinjira hano, noneho birushaho kuba bibi umugabo wanjye imuhitanye. Nasigaye numva n’abandi bari hano mu rugo nabo bayifiye nkumva nabirukana ariko nkongera nkibuka ko atari no bayizanye mu rugo nkabihorera. Njye iyo mbonye umuntu yinjiye hano igitima kiradiha nti yaba afite COVID akanyanduza nanjye nkisigira abana! "
Zimwe mu ngaruka uru rugo ruvuga rwahuye nazo kubera covid-19 nk’uko uyu mubyeyi yabidutangarije ni ukugabanuka kw’ibyinjira mu rugo cyane ko uruhare runini rw’iterambere ry’umuryango rwari rufitwe my maboko n’umutware we.
Mu karere ka Kicukuro kimwe n’handi mu Mujyi wa Kigali hagiye hagaragaramo uduce tumwe na tumwe twashyirwaga mu kato, nko mu nice by’umurenge wa Gatenga aho uyu muryango uherereye, bitewe n’ubwandu bwabaga bwahagaragaye ku bantu benshi batuye muri karitsiye imwe harimo n’abatangiye kujyanwa mu bitaro.
Icyorezo cya COVID-19 kugeza ubu kiracyatwara ubuzima bw’abantu kandi n’umubare w’abandura ukomeje kwiyongera, cyane muri ibi bihe havugwa kwihinduranya kwa corona, nk’iyo mu bwoko bwa Omicron iri gusubiza isi mu bihe bikomeye.





















