Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwari n’umutegarugori, mu karere ka Kicukiro baboneyeho umwanya wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yiswe “Nderere u Rwanda”, igiye gufasha akarere n’igihugu muri rusange kurandura imirire mibi mu bana, uhereye kubo mu ngo zitishoboye.
Gahunda ya Nderere u Rwanda ni uburyo ababyeyi bo mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro bashyizeho, aho ababyeyi bishoboye bajya mu ngo zitishoboye bakareba abana bafite ibibazo by’imirire mibi bakiha inshingano zo kubajyana iwabo kubakurikirana no kubavana mu mirire mibi mu gihe gito gishoboka, bakiyemeza no kubaherekeza na nyuma yo kuva mu mirire mibi kugira ngo batazayisubiramo.
Urugero rwagaragaye ni urw’umubyeyi wemeye gutangirirwaho iyo gahunda, Kayumba Jane, akaba asanzwe ari n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu murenge wa Kanombe, yerekanye uko yitaye ku mwana ufite umwaka n’igice, amufata mu nshingano afite ibiro 5 none mu byumweru bitatu yamusubije umubyeyi we afite ibiro 12 kandi yarakize imirire mibi.
Kayumba yavuze ko yafashe uwo mwana nyuma yuko umubyeyi we, nyirasafari Josiane, umugabo amutaye amaze kumutera inda kandi ahetse umwana urengeje umwaka, abona umwana atangiye kujya mu mirire mibi, mu ibara ritukura, yiyemeza kugira icyo akora.
Akomeza agira ati “Ntabwo nafashe umwana bihubutse; uyu murenge wacu buri kwezi tugira inama yiga ku bibangamiye imibereho y’amaturage (Human security task force) hanyuma tukareberamo ibibazo byugarije umurenge, imibereho mibi, abana batiga, izo ngorane zose muzi neza.
Aho rero ni ho bavugiye abana bari mu mirire mibi, ndavuga nti ’ako karembye nimukampe’. Akana ndagafata ndagatwara; ntabwo nagatesheje nyina, namusabye ko akanzanira buri gitondo, akazana saa kumi n’imwe hanyuma akagaruka kugatwara isaha ashakiye. Nari nkamaranye iminsi iburaho mike ngo ukwezi kuzure ariko byansabye kukaba hafi cyane kugira ngo ako kana gafate imbaraga kuko ntikabashaga kugenda.”
Uyu mubyeyi avuga ko azakurikirana uwo mwana n’umubyeyi we, ku buri atazasubira mu mirire mibi kandi n’uwo ahetse ugize amezi abiri nawe atazagira ikibazo ngo bitumen aba nk’uwa mbere.
Kayumba Jane yahaye nyina w’umwana ibizamuherekeza birimo n’imyambaro.
Kayumba Jane yagize icyo asaba ababyeyi bose mu gihugu, atari mu murenge wa Kanombe gusa, yagize ati “Ntabwo ari muri uyu murenge gusa, aba-Mama dukunze kugira imitima yoroshye, ntabwo namufashe ari umurenge wabintegetse, nakozweho nk’Umunyarwandakazi ukwiye kuba nderera u Rwanda batabimusabye. Ndatekereza yuko mu gihe kitari kinini abana b’imirire mibi tuza kubahashya muri uyu murenge, nkaba nasabaga abandi babyeyi kugira umutima ukunda, umutima w’impuhwe.
Iyo mubona Perezida wa Repubulika, hanyuma wowe gufata umwana umwe ukamugaburira akava mu mirire mibi byakunaniza iki?”
Uyu mubyeyi yakoze abandi ku mutima, bituma abandi babyeyi babiri nabo biyemeza kugira abana bafata bakazabakurikirana bakava mu mirire mibi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko Gahunda ya Nderere u Rwanda igiye kubafasha kongera kwisuzuma mu miryango, abishoboye bafate abana bari mu mirire mibi akenshi baturuka mu miryango itishoboye.
Yagize ati “Izatanga umusaruro cyane kuko kuko tuyimuritse ku mugaragaro twarabanje kuyigerageza, kuri ruriya rugero rw’umwana wari waragiye mu mirire mibi mu ibara ry’umutuku; tubona rero ari urugero rw’ibishoboka ko n’ahandi hose hari abana bari mu mirire mibi byakosoka.”
Akarere ka Kicukiro gasanzwe gafite abana bake bari mu mirire mibi, kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu guhangana n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5 kuko abana bagwingiye bari ku 10.7%.
Nyina w’umwana yahawe kandi ibyo kunoza imirire myiza y’umwana, birimo ibiribwa n’ibinyobwa
Nyira w’uyu mwana byasibanuwe ko atari umunebwe ahubwo asanzwe ari umubyeyi uzi guhirimbanira urugo, ikibazo cyo kurwaza imirire mibi cyatewe nuko umugabo yari amaze kumuta, asiga yenda kubyara n’abo abyariye abyara bamubaze bituma za ntege zo gushakira abana ibyo kurya zicika inzara itangira kumugeraho bituma umwana abura icyo kurya ajya mu ibara ry’umutuku. Gusa amahirwe ni uko aho amariye kubyara undi yabonye akazi gatuma azabasha kugira icyo agaburira abana be.


















