Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Kigali: Abanyabirori bababajwe n’isubikwa ry’urugendo rwa Travis Greene

Tuesday 6 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuramyi Travis Montorius Greene, wari utegererejwe kuririmbira mu rw’imisozi igihumbi ku nshuro ye ya mbere,yasubitse igitaramo yari afite kuwa 8 Ukuboza 2022, avuga ko imitegurire yacyo itakozwe kinyamwuga.

Uyu muhanzi mu Rwanda yari yatumiwe n’ikigo cya RG Consult Inc, aho byari byitezwe ko azafatanya n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana b’imbere mu gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Travis Montorius Greene uri kubarizwa muri Nigeria, yavuze ko ababajwe bikomeye n’uko atakibashije gutaramira mu Rwanda no muri Uganda kubera amakosa y’uwamutumiye muri ibi bitaramo utabashije kumwishyurira amatike y’indege.

Yagize ati “Mfite umutima umenetse wo kubamenyesha inkuru y’uko ntagitaramiye mu Rwanda no muri Uganda kuko nta tike y’indege nigeze ngurirwa n’uwantumiye. Turi muri Afurika, twifuzaga gufatanya namwe kuramya no guhimbaza Imana ku Cyumweru, hashize igihe abamfasha bari kuganira n’uwantumiye utari umunyamwuga! Ndi kubasengera ngo abaguze amatike byibuza ayabasubize.”

Icyakora uyu muhanzi yatangaje ko gahunda z’ibitaramo azikomereza mu bihugu bya Kenya na Zimbabwe.

Ku ruhande rwa RG Consult Inc, yateguraga iki gitaramo, mu itangazo basohoye kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2022, bemeje isubikwa ry’iki gitaramo nubwo bo bateruye bavuge impamvu,basaba abari baraguze amatike kubagana ngo basubizwe amafaranga.

Yagize iti “RG-Consult inc, ifatanyije na ELOAH RISE MINISTRIES yo muri Uganda,itangaje ko igitaramo cya Kigali Praise Fest cyari giteganyijwe kuwa 8 Ukuboza 2022, cyatumiwemo umuramyi w’umunyamerika cyasubitswe.”

Aba batangaje ko bakiri mu biganiro n’uyu muramyi, ku buryo umwaka utaha hazatangazwa andi matariki y’iki gitaramo. Aba basabye imbabazi abakunzi b’uyu muhanzi ndetse abari baguze amatariki bizezwa kusubiza.

Travis Montorius Greene, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1984, yari ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Kigali Praise Fest 2022, nk’uko umuseke wabitangaje.

Ni igitaramo byari byitezwe ko cyari kubera muri Camp Kigali, aho kwinjira byari byashyizwe ku bihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya VIP, ibihumbi 40 Frw mu myanya ya VVIP ndetse n’ameza y’abantu 10 yaguraga ibihumbi 350 Frw ku bari batangiye kugura amatike mbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru