Sunday . 19 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kigali: Barindwi beretswe itangazamakuru bakurikiranyweho kwiba imiti n’ibikoresho byo gupima COVID na Sida

Friday 19 March 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu barindwi bacyekwaho kwiba imiti n’utwuma twifashishwa mu gupima COVID-19 na Sida two mu mavuriro ya Leta bakayicuruza mu mavuriro yigenga.

Ni igikorwa cyabaye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021.

Umwe muri abo bantu yabwiye abanyamakuru ko ibyo yacuruzaga, icyo yakoraga ari ukubiragura abihawe n’abakozi bo muri farumasi za Leta kimwe no mu bakora muri za Laboratwari bakumvikana ku nyungu.

Yakomeje avuga ko yahindukiraga akabicuruza mu mavuriro yigenga no muri za farumasi kimwe no mu bakora mu mavuriro y’ingoboka yigenga (Post de Sante).

Muri abo harimo kandi n’umwe mu bakora muri farumasi y’akarere ka Gasabo, yeruriye itangazamakuru ko yari amaze amezi agera kuri atanu agurisha ibyo bikoresho mu buryo butemewe.

Polisi yavuze ko abenshi mu bakekwaho icyo cyaha ari abikorera bakabyiba babifashijwemo n’abo mu mavuriro ya Leta babifitemo indonke zabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru