Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kigali: Basigaye barya amara y’ingurube bayise irindi zina

Tuesday 16 April 2024
    Yasomwe na

Mu muco w’Abanyarwanda basanzwe bazwiho ko kurya itungo ry’ingurube haribwa ibice by’inyuma n’uruhu ariko inyama z’imbere zikanenwa.

Mu nyama zo mu nda y’ingurube zinenwa zirimo n’amara yazo kubera isuku nke y’ibyo iri tungo rirya, dore ko ntacyo risubiza inyuma.

Mu bice by’Imirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali, cyane cyane y’icyaro hari abaturage basigaye barya zingaro z’amara y’ingurube.

Aba baturage barya ’brochettes’ za zingaro z’ingurube, bo bazita ’gorirosi’, ndetse bavuga ko bazirya kuko ari zo babasha kwigondera kuko zigura amafaranga make, bongeraho ko bitabatera ipfunwe.

Abakunzi ba zingaro z’amara y’ingurube babwiye IGIHE ko ziboneka mu tubari duciriritse ndetse kuzibona biba bigoye cyane bitewe n’uko hari n’ababaga ingurube bagahita bayajugunya.

Bavuga ko zingaro imwe iba igura hagati ya 200Frw na 300Frw ndetse hari n’aho bazigurisha 400Frw bitewe n’uko iba ingana.

Mugisha Cyprien wo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, na we ni umwe mu barya zingaro z’ingurube ndetse wemeza ko nta pfunwe bimutera.

Ati "Twe tuzita gorirosi. Sinkubeshye, njye zirandyohera pe kandi wumve ngo cyane.”

Yongeyeho ko amaze igihe kinini arya zingaro z’ingurube ndetse nta ngaruka zari zamugiraho.

Mugisha yakomeje avuga ko nubwo abantu benshi bo mu Mujyi wa Kigali batarya amara y’ingurube, mu cyaro kuyarya ari ibintu bisanzwe.

Ati "Uretse se abasirimu b’i Kigali, ni hehe batarya amara y’ingurube? Uzajye mu cyaro urebe. Erega abantu bose ntibaba banganya ubushobozi."

Muhire Christian wo mu Murenge wa Mageragere, na we yavuze ko akunda kurya zingaro z’ingurube ariko inshuro nyinshi biba iyo yanyoye ku gasembuye.

Ati "Iyo nanyoye nko ku gacupa, nta mafaranga mfite ahagije, banyokerereza gorirosi nkayirya kandi burya umuntu yishima aho ashyikira, bipfa kuba nta ngaruka.”

Umwe mu bakora akazi ko kotsa ingurube witwa Zirimwabagabo Vianney, ukorera mu Murenge wa Mageragere, yahamije ko hari abantu bajya bamusaba kubokereza zingaro z’ingurube.

Ati "Barayarya nubwo atari benshi, naho ku bijyanye n’ibiciro by’izo brochettes byo biterwa n’uko iyo zingaro iba ingana."

Yongeyeho nyuma yo kubona ko na yo asigaye aribwa, iyo yagiye kurangura inyama z’ingurube anasaba amara abazimuha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, Musoni Kalisa, yirinze kugira byinshi abivugaho ariko yemerera IGIHE ko hari ahantu na we azi botsa zingaro z’ingurube ndetse bazita ’gorirosi’.

Isoko: Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru