Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kigali: RSSB irishimira umusaruro wabonetse mu mezi 6 ashize, igiye kunoza ikoranabuhanga

Saturday 16 February 2019
    Yasomwe na

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019, cyabereye ku kicaro gikuru cya RSSB , umuyobozi mukuru wa RSSB Richard Tusabe , yavuze ko bishimira umusaruro wabonetse mu gihembwe gishize ku bijyanye na serivise batanga ndetse ko ubu hari kunozwa ikoranabuhanga rizabafasha kunoza serivise .

Mu kiganiro cyari gifite intego yo gugaragaza ibyakozwe mu gihembwe cy’ameze atandatu ashize, umuyobozi wa RSSB yabwiye abanyamakuru ko hari ibyo bishimira byakozwe muri serivise batanga harimo kuba hakoreshwa ikoranabuhanga bityo abagenerwabikorwa babo barimo n’abakoresha Mitueli bakaba bashobora kubona serivise nziza kandi zinoze batarinze batonda umurongo ku ma Banki.

Richard Tusabe yavuze ko hanogejwe imitangire ya serivise harimo na Mitueli kuko ubu umunyamuryango ashobora gukoresha telefone akabasha kwigurira mitueli atarinze kuruha ajya kuri Banki, kandi yavuze ko hari kuvugururwa ikoranabuhanga kuburyo nizindi serivise bizoroha kuzibona ndetse nabo ubwabo kubona amakuru k’umugenerwabikorwa bikazajya biborohera .

ati “ Twihutiye kunoza serivise z’ikoranabuhanga aho ubu tugomba gukorana n’Ikigo cy’umushinga w’irangamuntu (NIDA) kugirango umunyamuryango wa RSSB akoreshe ikoranabuhanga kandi natwe tumenye amakuru ye bitagoranye, ubu ibintu byaroroshye abanyarwanda babasha kwigurira mitueli badatonze umurongo kuko afata telephone ye akabasha kwigurira, turizera ko n’izindi serivise bizakunda vuba kuko dukorera abanyarwanda ntitwifuza kubona birirwa batonze umurongo.”

Umuyobozi wa RSSB, Richard Tusabe yavuze ko kandi hari umushinga uteganyijwe wo kubaka inzu ibihumbi birindwi kuburyo abanyarwanda bose bakwigurira zitabahenze bitewe nuko bifuza ko buri munyarwanda yakwibonamo, yavuze ko izu zizubakwa mu buryo bugezweho bwo gufata ubutaka neza kandi ko inzu imwe ishobora kuzagura miliyoni ziri hagati ya 10 na 20 Frw.
ati, “amazu tugiye kubaka mu karere ka Gasabo i Gasogi, turifuza ko buri munyarwanda yibona muri gahunda ya RSSB.. Hari umushinga wo kubaka amazu aciriritse murenge wa Ndera i Gasogi , tuzahubaka amazu agera ku bihumbi birindwi kandi zizaba zidahenze kuko izu ishobora kuzagura hagati ya 10 na 20 Frw.”

Muri iki kiganiro kandi ubuyobozi bwatangaje ko ubwitabire bwa Mitueli bugeze ku igipimo cya 85.6% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru