Ku munsi wa kane hamamazwa umukandida ku mwanya wa Perezida Repubulika y’u Rwanda n’abakandida Depite bo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryasezeranyije abaturage bo mu karere ka kirehe ko nibaramuka babatoye ikibazo cy’amazi kizaba amateka.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka kirehe baganiriye na Mamaurwagasabo.rw basabye ko iri shyaka rya Green Party ryazabakemurira ikibazo cy’amazi meza yabuze muri aka karere ngo kuko bakivoma ibirohwa.
Umwe muri aba baturage witwa Rurangwa Antoine utuye mu kagari ka kigasa mu murenge wa Nyamugari yagize ati: "Ikibazo kijyanye n’amazi kiraduhangayikishije, turacyavoma ibizenga by’imvura kubalera ko hirya no hino mu mirenge twabuze amazi, ibyo uyu mukandida avuze bijyanye n’amazi aramutse abishyize mu bikorwa nta muntu utamutora rwose twaba dusubijwe, kuko usanga bubaka amarobine ariko ugasanga nta mazi arimo, bityo tukajya kuvoma mu ishanga."
Undi muturage witwa Kanyenduga Charles, utuye mu murenge wa Mushikiri yagize ati: "Abayobozi nibamanuke baze mu cyaro iwacu kuko hari ibibazo byinshi byingutu twifuza ko badukemurira, iri shyaka numvise bavuga ko bazatugezaho amazi meza asukuye, nahise nishimye kuko hano iwacu muri kirehe iki kibazo tukimaranye igihe kirekire batubwira ngo amazi azatugeraho ariko amaso yaheze mu kirere, Dr frank Habineza ibyo yavuze bishizwe mu bikorwa atari ukubivuga gusa twabyishimira cyane."
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Hon Dr Frank Habineza yavuze nibaramuka bamutoye azabakemurira ikibazo cy’amazi buri Munyarwanda wese akazajya abona amazi meza yo kunywa.
Yagize ati: "Muracyafite ikibazo cy’amazi hano muri kirehe (....) turashaka ko buri Munyarwanda wese agomba kujya abona amazi meza yo kunywa byibuze amajerekani atanu ku munsi, buri wese akagira uburengenzira ku mazi meza, by’umwihariko hano muri kirehe ubundi twebwe inshingano yacu ni ukurengera ibidukikije, kuko amazi n’ubuzima, muzatore Green Party ibagezeho ibyiza byinshi."
Mu bindi bibazo Dr Frank Habineza yagarutseho azakemura muri kirehe harimo ikijyanye no kuzafungura imipaka ikajya iba nyabagendwa ku baturage bose by’umwihariko abaturiye Tanzania, ndetse ngo azubaka uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri buri murenge nibaramuka bamugiriye icyizere.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party) ejo tariki ya 26 Kamena 2024 rirakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo na Nyagatare.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















