Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Komite yashinzwe iperereza ku ihezwa ry’abagore mu kazi muri Komisiyo ya AU yongerewe igihe

Friday 17 August 2018
    Yasomwe na

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC) yongereye igihe komite yahawe inshingano zo gucukumbura urunturuntu ku ivangura riheza abagore mu myanya ikomeye y’akazi rivugwamo.

Muri Gicurasi nibwo humvikanye inkuru zivuga ko muri AUC hari ivangura rikorerwa abagore mu myanya y’akazi ndetse bandikiye Umuyobozi wayo, Moussa Faki Mahamat, amabaruwa menshi bamusaba gukemura ikibazo bise ‘‘agasuzuguro no gufatwa nabi.’’

Aba bagore bagaragaje ko ikibazo gikomeye ari ivangura riba mu gushaka abakozi aho abashoboye bafite n’ubunararibonye bigizwayo bakimwa imyanya ikomeye, igahabwa abagabo. Iki kibazo ngo kigaragara cyane mu Ishami rishinzwe Amahoro n’Umutekano riyoborwa na Smail Chergui. Iri shami riri mu akomeye muri AU ni ryo ryonyine muri AUC, ridafite umugore uyoboye agashami ako ariko kose.

Ishami rishinzwe Imiyoborere n’Abakozi rishinja Chergui gukoresha nabi ububasha afite binyuze mu guha imyanya abo ashaka, kwivanga mu bizamini by’ibiganiro (interview) n’ibijyanye no gushaka abakozi.

Nyuma yo kwandikirwa amabaruwa yasinyweho n’abagore 37 agaragaza ko bababajwe n’ivangura bakorerwa, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashyizeho komite ikurikirana iki kibazo.

Itangazo rya Komisiyo ya AU ryashyiriweho umukono i Addis Ababa ku wa 16 Kanama 2018 rivuga ko “Komite yashyizweho na Perezida wa Komisiyo ya Moussa Faki Mahamat muri Kamena ngo ikore iperereza ku birego by’ivangura rikorerwa abagore mu myanya y’akazi ikomeje imirimo yayo.”

Rikomeza riti “Ku busabe bw’abayigize, komite yongerewe igihe cyo gusoza raporo yayo izatangwa muri Nzeri 2018. Iri perereza riri gukorwa mu mucyo n’ubwigenge ndetse ibizarivamo n’ibyifuzo-nama bizatangazwa.”

Komite yiga ku ivangura rikorerwa abagore mu kazi igizwe n’abantu batatu barimo Umuyobozi wayo Bineta Diop, usanzwe ari Intumwa idasanzwe ishinzwe Abagore, Amahoro n’Umutekano muri AU.

Harimo kandi Lucy Asuagbor, uri muri Komisiyo ya Afurika ishinzwe Uburenganzira bwa muntu akaba n’Intumwa idasanzwe ishinzwe Uburenganzira bw’Abagore muri Afurika na Tujilane Rose Chizumila, Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu.

Yahawe inshingano zo kwinjira byimbitse mu mizi y’ivangura rikorerwa muri Komisiyo ya AU.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru