Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuyobozi mukuru uhagarariye sosiyeti ikomeye ya Samsung, muri Korea y’Epfo, yahawe imbabazi na Perezida ku byaha yashinjwaga ndetse bikanamuhama bifitanye isano na ruswa, kugira ngo aze afashe igihugu kuzahura ubukungu buri gusubira hasi.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bivuga ko izi mbabazi zishingiye ku muco gakondo wo muri Korea y’Epfo.
Minisitiri w’Ubutabera wa Korea y’Epfo, Han Dong-hoon, yatangaje ko uyu muherwe Lee Jae-yong, yari warahamijwe ibyaha byo gutanga ruswa no kunyereza umutungo muri Mutarama uyu mwaka.
Ariko bavuze ko azasubizwa mu nshingano hagamijwe ko afasha mu gushaka ibisubizo by’ubukungu bukomeje kutazamuka ku kigero gikwiye muri Korea y’Epfo.
Abakurikirana hafi ubukungu bwa Korea y’Epfo bavuga ko sosiyete ya Samsung ari ukuboko kw’iburyo ku bukungu bwa kiriya gihugu.























