Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Majyambere Silas yabwiye urukiko ko ntabyinshi azi kuri Nkunduwimye Emmanuel

Monday 13 May 2024
    Yasomwe na

YANDITSWE NA YVETTE UMUTESI

Umucuruzi Silas Majyambere wakoraga ubucuruzi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahakanye amakuru avuga ko yakoranye na muramu we Nkunduwimye Emmanuel mbere ya Jenoside.

Hari mu rukiko rwa rubanda mu Bibiligi.

Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel kuri ubu uri gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rurakomeje humvwa abatingabuhamya batandukanye.

Bavuga ko Nkunduwimye Emmanuel yashakanye na mushiki wa Majyambere Silas wari umunyemari, byanatumye amugira umuyobozi mu bigo bye by’ubucuruzi byari muri Zambia na Kenya.

Silas Majyambere yagombaga gutanga ubuhamya mbere ariko ahakanira uruiko ko nta buhamya azatanga kuko jenoside yabaye atakiri mu Rwanda.

Ubwo yabazwaga impamvu yanze gutangira ubuhamya ku gihe cyagenwe, Majyambere yavuze ko yagize uburwayi kandi yabimenyesheje urukiko kuko no kuri uyu 6 Gicurasi yagiye asindagira kubera uburwayi.

Yagize ati “Ntabwo nigeze nanga gutanga ubuhamya kuko mu ibaruwa nabandikiye nibazaga uko najya gutanga ubuhamya ku bijyanye na jenoside kandi naravuye mu Rwanda itaratangira.
Gusa, aho mboneye ko munshaka nabamenyesheje ko ndwaye, na n’ubu ndacyarwaye, ariko niyemeje kuza nsindagira ariko nkaza.”

Yabwiye urukiko ko yavuye mu Rwanda mu 1990 kubera ko atarebwaga neza n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda icyo gihe.

Yagaragaje ko akigera mu Bubiligi yahise ashinga ishyaka ariko ntiryamaze igihe kuko yabonaga FPR Inkotanyi yahagurukiye kubohora igihugu.

Perezida w’Urukiko yamubajije imikoranire ye na muramu we Nkunduwimye mu bijyanye n’ubucuruzi akiri mu Rwanda, avuga ko nta bwigeze bubaho.

Yagize ati “Urebye mu Rwanda nahavuye ahashyira mu 1989 byegera mu 1990, ndibuka ko nari maze gushinga sosiyeti y’ubucuruzi nshya, ariko nkaba nari mfite amasosiyete menshi y’ubucuruzi, gusa muri ayo masosiyete nta n’imwe Bomboko yayoboye, ntayo twakoranye.”

Perezida w’urukiko yamubajije aho yongeye kubonera mushiki we ari we mugore wa Nkunduwimye, maze avuga ko yongeye kumubona nyuma y’imyaka 30.

Umushinjacyaha Mukuru yamubajije niba akiva mu Rwanda hari itotezwa yaba yaramenye ko ryakorewe umuryango we, yemeza ko hari abahise bicwa barimo umuryango wa Karambizi Michel, mukuru we na murumuna we ndetse na mushiki we n’abana n’umugabo.

Andi makuru yatanzwe mu rukiko yagaragazaga ko hafi y’igaraje rya Angar hari bariyeri kandi yarikomeye kuburyo kuyirenga uri umututsi byari bikomeye.

Ikindi hongeye kuvugwa ibyobo byabaga munsi y’iryo garaje byajyaga kwicirwagamo abantu.

Nkunduwimye yatangiye gukorwaho iperereza mu 2007, urubanza rwatangiye taliki ya 08 Mata, 2024 bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa mu ntangiriro za Kamena, 2024.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru