Umutegetsi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yategetse abahanga be mu byo gucura ibisasu kirimbuzi kugira vuba na bwangu bagacura Misile karundura ya Gatatu, bagakaza ubwirinzi bw’igihugu cye, mu cyo yise Gukaza imbaraga za Gisirikare.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yagaragaye yitegereza aho imirimo yo kwitegura kugerageza igisasu cyo mu bwoko bw’ibyitwa "Hypersonic", bifite umuvuduko ukubye kabiri uw’ijwi.
Uyu mutegetsi udakangwa n’ibihano igihugu cye gishyirirwaho n’amahanga akomeye, aherutse kugerageza igisasu nk’icyo cya Kabiri akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gahita gaterana igitaraganya kikanga ko yazagira icyo azikoresha gitunguranye, cyane ko Kim azwiho kutavugirwamo ku rugero bamwe babifata nk’ikibazo cyo mu mutwe kubera ibyo ashobora gukora iyo yariye karungu.
Kubaka ibyo bisasu bishobora kwitura ahantu ntawumenye aho biturutse, ni ibiri muri gahunda y’imyaka itanu uyu mutegetsi yihaye.




















