Akarere ka Rusizi kagaragaje ko gafite umushinga wo kubaka ikiraro gihuza Ikirwa cya Nkombo n’umwe mu mirenge bihana imbibi mu rwego rwo gukura abagituyeho mu bwigunge.
Ni bimwe mu byo bagaragarije Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari.
No igikorwa kije gisanga umuyoboro w’amashanyarazi abatuye Nkombo bagejejweho bwa mbere mu 2015.
Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022 mu gikorwa abasenateri barimo cyo kumenya ibikorwa mu iterambere rirambye ry’imijyi, ni bwo bamenyeshejwe ko hari umushinga wo kubaka ikiraro kijya ku Nkombo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko mu rwego rwo gukura mu bwigunge abatuye ku Nkombo, bateguye umushinga wo kubaka ikiraro kinyuraho imodoka kizaca hejuru y’Ikiyaga cya Kivu.
Ni ikiraro kizatwara miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kikubakwa ntera ya metero 800 hejuru y’amazi.
Senateri Nkusi Juvénal yavuze ko metero 800 ari hafi ikilometero bityo ko kubaka iki kiraro byaba bigoye.
Ati "Iteme rya kilometero ni iteme rikomeye cyane rihenda, ryubakwa rimwe mu myaka 100 cyangwa 200. Yego bari bavuze ngo ryagura miliyari 6 Frw ariko kubaka mu mazi, hejuru kandi no munsi aho hagomba kunyuramo amato, bisaba kuryigiza hejuru urumva ko bigoye."
Yakomeje agira ati "Mu gihe byihutirwa bashobora gushyiramo nk’ubwato bunini bwajya butwara imodoka kandi turabizi ko mu bihugu duturanye hari aho bikorwa, ushyiraho imodoka zigeze nko muri esheshatu cyangwa umunani ukabihindura umuhanda mugufi kandi no mu Rwanda hari aho biri. Byatuma Ikirwa cya Nkombo mu gihe kigufi kiva mu bwigunge, abantu baho noneho bakagura imodoka kubera ko bajya bambuka buri munsi bahagera."
Umujyi wa Rusizi wahoze ugizwe n’imirenge ya Gihundwe, Kamembe na Mururu, ariko ubu hiyongereyeho na Giheke, Nyakarenzo, Nkanka n’Ikirwa cya Nkombo.
Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka wa 2022 ni bwo imodoka ya mbere yahashije kugezwa ku Kirwa cya Nkombo yambukijwe mu bwato.















