Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kuboha agaseke byamufashije kubaka inzu igezweho

Friday 3 August 2018
    Yasomwe na

Nikuze kuri ubu witabiriye imurikagurisha ku shuro ya 20 ririmo kubera Gikondo arishimira umwuga wo kuboha uduseke n’indi mitako iboshye Nikuze Julie utuye mu Karere ka Ruhango avuga ko kuboha agaseke byatumye kuko bimutunze.

Nikuze ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw yagize ati ”Natangiye kuboha mu mwaka wa1980 ariko ntacyo byari bimariye kuko narabohaga nkatwerera umukobwa igiseke azajyana gushyingiranwa, ariko kuva mu mwaka wa 2004 ni bwo natangiye kuboha agaseke by’umwuga nkakagurisha, njya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya n’abandi bagore”.

Nikuze akomeza avuga ko gukorera mu itsinda bise Dufatanye byatumye barushaho kwigishanya, n’ushaka kubagurira akabasanga hamwe.

Kuri ubu atunzwe no kuboha igiseke, yujuje inzu igezweho kuko afite amazi, umuriro mu rugo bituma abana biga neza ndetse ntibajya kuvoma kure bigatuma gutsinda neza.
Nubwo Nikuze yishimira ko yateye imbere kubera kuboha igiseke asanga isoko ry’ibyo baboha ridahagije.

Ati ”ibyo tuboshye bibura abaguzi, n’uje kutugurira akaduhenda kuko ni we ubagenera igiciro atitaye ku byo tuba twashoye. Leta idufashije hakabaho uburyo bw’ibiciro no kudushakira isoko rihagije twarushaho gutera imbere nk’uko tubyifuza.”

Mutesi Scovia

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru