Bamwe mu bagore bomu karere ka gakenke bavuga ko kuba badashyigikirwa n’abagabo babo mu kujya kwiyamariza imyanya ikomeye bituma bakomeza kwitinya kuko gushobora bihera murugo iyo umugabo atagushyigikiye ngo akubwire ko waba depite mwiza watora amategeko yarengera rubanda nawe uhora wumva utabishobora.
Uwase Claudine umuturage wa akarere ka Gakenke.
Uwase numwe mubaganiriye ni kinyamakuru, mamaurwagasabo.rw we vuga ko abagabo bakwiye gutinyura abagore babo, kujya mu myanya ya polotiki, agira
ati”ntamuntu udakunda umushyigikira ariko abagore bo nakarusho noneho iyo arumugabo wawe, abagabo bakwiye gushyigikira abagore babo kugirango abagore dutinyuke uzi umugabo wawe akubwiye ati ubona utayobora akarere akakubwirako azagufasha wajya kwiyamaza akaguherekeza akanakwamamaza nawe ukora ibishoboka kugirango icyizere cyumugabo wawe kidatakara”.
Uwase yakomeje avuga ko mu gihe abagabo bataratangira kumva ko abagore babo bavamo abayobozi abagore bazakomeza kwitinya nuwitwa ngo yatinyutse usange zitandukanye zikwiye kudufasha kwigisha abagabo kugira ngo babyumve nkishingano.
Iyo ubwiye umugabo ko ushaka kwiyamamaza kuyobora atangira kukobaza uzakurerera abana nayamirimo yo murugo, bamwe mu bagabo bumva ko ubaye umuyobozi waba utakaje ishingano zurugo kandi akumva ko agiye gusuzugura umugabo we, iyo myumvire nimwe mu bigoranye kugira ngo umugabo agushyigikire.
Umuyobozi wa karere w’ungirije ushijwe iterambere ry’ubukungu
Umuyobozi wa karere w’ungirije ushijwe iterambere ry’ubukungu avuga ko kuba abagabo batarafata iyambere ngo bashyigikire abagore babo mu kujya mumyanya ya polotike, bituma ubwitabire bw’abagore buKiri bucye cyane ariko tuzakomeza kwigisha kuko nkiyo umugore arimukazi yatorewe agakora neza kandi iterambere ry’uwo mugore aba ari iryumuryango, gusa ahubwo turasaba ko inzego zifite ishingano ry’iterambere ry’umugore n’umukobwa barusho kwigisha abagabo kugira ngo bashyigikire abagore babo no kwitinya byashira.
Bimwe mu bituma abagabo badashyigikira abagore kwiyamamaza harimo, wamuco wokumva ko umugore aruwomurugo gusa kandi, kugira ngo akora ya mirimo abagabo bakumva umugore yatakaza ishingano ariko harabagore bari mumyanya ifata ibyemezo ibyo nibimwe mu byerekana ko abagabo babyumva batyo arukwibeshya.
Mutesi scovia



















