Mutungirehe Samuel
Perezida Kagame Paul yatangaje ko ibikorwa byo kwibohora muri iyi minsi bigomba kujyana no kurwanya no gutsinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi n’u Rwanda rurimo.
Yabitangarije Abanyarwanda kuri uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga 2021, u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 27 rwibohoye ingoma y’igitugu n’ivangura rishingiye ku moko ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunsi uhuzwa n’isabukuru y’Ubwigenge u Rwanda rwabonye mu 1962.
Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ko abifurije umunsi mwiza wo Kwibohora 27, yongeraho ko kuva igihe Abanyarwanda babohoraga igihugu biyemeje gukorera hamwe buri kugira ngo umuryango nyarwanda ndetse bahindure u Rwanda igihugu kiza kuri buri wese. Yongera kubibashimira.
Yakomeje avuga ko kuba uyu mwaka nawo bitarashibotse kwizihiza umunsi Mukuru wo Kwibohora 27 nk’uko bisanzwe bisaba gukomeza gufatanya mu kugabanya ubwiyongere bwa COVID-19 muri iki gihe.
Yagize ati "Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwizaa rya covid no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda."
Yongeyeho ati "Kurwanya no gutsinda Covid-19 ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo kwibohora."
Umukuru w’igihugu yatanze ikizere ko muri iyi minsi u Rwanda rugiye kubona izindi nkingo za coronavirus zizatangwa nk’uko bisanzwe bahereye ku barusha abandi ibyago byo kwandura COVID-19 ariko kandi hari n’ikizere cyo kuzikorera imbere mu gihugu.
Ati "Turifuza ko zigera ku Banyarwanda benshi uko bizagenda bishoboka. Ariko mu rwego rwo kwigira turakora ibishoboka byose ngo twubake ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti mu Rwanda."
Ibyo ngo bizagabanya gushira igihugu kiringiye imiti ituruka hanze itabonekera igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu gusa ngo biracyasaba igihe.
Perezida Kagame yavuze Kandi ko u Rwanda rurimo ubu rusobanuye ikizere, gufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.
Yongeye gusaba buri munyarwanda kuba maso akirinda kwandura COVID-19 no kukirinda abandi kugira ngo u Rwanda rubashe gutsinda vuba Covid-19.

















