Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kutagisha inama bishobora gutuma COPCOM yisanga mu bibazo bikomeye

Tuesday 6 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Mu myaka igera kuri 13 koperative yo guteza imbere ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi mu Rwanda (COPCOM) imaze ikora, umwanzuro umwe komite nyobozi yayo yigeze gufata yirengagije kugisha inama Ikigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA) ushobora kuzasiga amateka atari meza kuri yo n’abanyamuryango bayo.

Kimwe n’izindi koperative ziri mu Rwanda, COPCOM nayo ifite uburenganzira bwo gukorana n’ibigo by’imari cyangwa amabanki igafata inguzanyo yishyurwa, igakora ibikorwa biyiteza imbere bigamije inyungu nk’intego yayo ya mbere .

Mu ntangiriro COPCOM imaze guhabwa ubuzima gatozi, nyuma gato yo mu 2010, ubwo yashakaga kubaka inzu zayo abanyamuryango bazajya bakoreramo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, byabaye ngombwa ko Inteko Rusange yemeza kuzamura Umugabane Shingiro inshuro zigeze kuri ebyiri, ugera kuri miliyoni 6frw kuri buri munyamuryango, mu banyamuryango bari bageze kuri 302.

Uwo mugabane shingiro waje wiyongera ku bihumbi 955 abanyamuryango bari bafite ubariyemo n’ibikoresho byahabwaga agaciro nk’umugabane shingiro.

Mu mpera za 2012, byaje kugeraho begera Banki y’Abaturage BPR ifungura umurongo w’inguzanyo, igera nubwo ibaha gahunda ko bagiye kuyemererwa (notification), gusa havukamo ikibazo gifitanye isano na bamwe mu banyamuryango barimo n’abo muri komite nyobozi bakomye mu nkokora iyo nguzanyo birangira hafashwe icyemezo cyo kugana Banki Itsura amajyambere BRD. Iyi banko yabemereye iyo nguzanyo by’akarusho isanga uruhare rwa koperative rushimishije ku buryo inyubako bashaka kubaka ari zo zabaye ingwate batiriwe basabwa ubwisungane magirirane nk’abanyamuryango.

COPCOM yafashe inguzanyo ya miliyari imwe na miliyoni zirenga Magana cyenda (M 1.947) itangira imirimo ari nako igenda yishyura neza kugeza ubu irimo kwitegura mu mwaka umwe kurangiza inguzanyo nta kibazo na kimwe igize.

Umuzi w’ibibazo muri COPCOM

Perezida w’iyi koperative, uriho ubu, Kayitare Jerome, avuga ko ubwo bashakaga gufata inguzanyo muri BPR tariki ya 8/2/2013 abantu batanu batumvikanaga na komite yariho ari bo basa n’abatangije ibibazo batari basanzwemo.

Ati: “Ikibazo ni aho gitangirira; byagenze bite kugira ngo banki yaduhaye ubutumwa, banki dufitemo amafaranga arenga miliyari koperative igafata umwanzuro wo kwimura amafaranga angana gutyo? Hari n’abantu bishobora kuba byarakozeho muri banki (BPR). Kubera ko abantu tudahuza ibitekerezo, hari abanyamuryango bageze kuri batanu bandikiye BPR bayisaba guhagarika inguzanyo tutaratangira no kubaka, bikiri mu gitekerezo cy’inguzanyo.

Noneho banki nayo niba yari ifite ikibazo mu miyoborere yayo, ntawamenya, baravuga bati ’aba bantu batangiye kuzana rwaserera tugiye kubaha amafaranga yazahomba?’”

Perezida wa COPCOM Kayotare Jerome/Foto Samuel M

Mu gihe Koperative yafataga umwanzuro wo kugana muri banki itsura Amajyambere BRD ba bantu nanone barayandikiye nabwo basaba guhagarika iyo nguzanyo.

Kayitare ati: “Ba bantu nanone bandikiye BRD ku itariki 8/2/2013 ibaruwa ifite umutwe ugira uti: ‘Gusaba guhagarika inguzanyo by’agateganyo’. Impamvu nkubwira ko BPR yagize ubushishozi buke: dosiye yagiye muri BRD bakayiga bagasanga inguzanyo yatswe n’inteko rusange mu bantu 320, abantu 5 gusa ntibahagarika inguzanyo muri 315 basigaye.”

Uko COPCOM yaje kwisanga mu manza zimaze imyaka n’imyaka

Uwo mwuka mubi wari umaze kugaragara muri bamwe mu banyamuryango ba koperative COPCOM barimo na bake mu bayobozi mu nzego zayo bigera naho ifata umwanzuro wo kurega ba rwiyemezamirimo bubatse inzu bakoreramo kugeza ubu.

Perezida wa COPCOM, Kayitare Jerome yagize ati: “Inyandiko zihari zerekana ko inzu zakiriwe by’agateganyo, ni ukuvuga ngo icyagombaga gukurikiraho ni iki; twe twagombaga guhamagara ba rwiyemezamirimo tukababwira ngo nimuze dukore dekonte finale (decompte final des travaux) dusibizanye, tukamenya ngo ndakugomba iki, hanyuma tugatandukana mu buryo bwa burundu. Icyo kintu kugeza muri iyi myaka 8 iyo komite yasimbuye abubatse yihutiye kujya mu manza gusa.”

Kayitare avuga ko aho kwihutira kurega ba rwiyemezamirimo komite yari guha agaciro ibyakozwe bikabarirwa amafaranga, ibitarakozwe bikagaragara hanyuma ba rwiyemezamirimo batakemera kubirangiza bagakatwa amafaranga yabyo imirimo ikazakorwa n’abandi babishoboye aho kujya kubarega ko bataye imirimo, bisunze ubushinjacyaha.

Ubwoba ni bwose bw’ibishobora kuba mu gihe COPCOM yakisanga yatsinzwe

Perezida wa COPCOPM uriho ubu, Kayitare avuga ko nawe atariyumvisha uburemere ikirego gishobora gusigira Koperative mu gihe bibaye ukundi batateganyije.

Mu gihe ba rwiyemezamirimo batatu bari basoje imirimo yo kubaka inzu zitandukanye COPCOM kugeza ubu ikoreramo hari hategerejwe ko hakorwa icyitwa Decompte final (kubara agaciro k’ibyakozwe).

Ibaruwa ya TECOM isaba COPCOM kwakira imirimo burundu
Ibaruwa ya ECOBARUS ltd isaba kwakira imirimo burundu

Ubuyobozi wa COPCOM nabwo bwabonye ayo mabaruwa asaba iyo dekonte finale burayasubiza, butanga ibaruwa igena umunsi hazabera icyo gikorwa ariko biza gupfa ku munota wa nyuma, urugendo rw’imanza rutangira ubwo.

Ibaruwa COPCOM yandikiye ECOBARUS iyimenyesha umunsi uzaberaho dekonte final

Perezida wa COPCOM Kayitare Jerome arabisobanura: “Ya komite nyobozi yari igiyeho yafashe ya Recetion provisoire (kwakira imirimo by’agateganyo), iyita reception definitive (kubyakira burundu) inzu n’ubu tumeze gutya inzu ntiturazakira, ntizirajya mu maboko yacu, nubwo n’inguzanyo ya BRD igiye kurangira tuzibayemo imyaka 8. Na ba rwiyemezamirimo kubera ko twabareze, uyu munsi batwandikiye amabaruwa ashinganisha inzu zabo, bati ‘mutazagira ikintu mudukorera ku nzu’; ni ukuvuga ngo bino bintu dufite impungenge zikomeye ko byazatujyana mu gihombo.”

Akomeza agira ati: "Rwiyemezamirimo yarakoze, ntimwarangizanya ngo aguhe inzu zawe kandi yaragiye agusaba ngo aguhe inzu zawe niba ari amafaranga uyamukate, noneho tumujyana mu manza, dufatira imitungo ye ibyara inyungu; urumva uwo muntu aramutse agutsinze wamukizwa n’iki? Harimo abaterejwe za cyamunara mu mitungo yabo; nirinda kubivugaho cyane, niko nabisanze ariko njye ndabitekereza umutima ukansimbuka kuko ni njye wicaye muri iyi ntebe uyu munsi.”

Perezida wa COPCOM Kayitare Jerome avuga ko mu bushishozi bwe abona hari icyo komite yafashe uriya mwanzuro yirengagije.

Ati: “Abantu batanze ibyo birego ntekereza ko nta nama bashobora kuba baragishije RCA, […] Njyewe mu mboni zanjye, ibintu byagiye mu nkiko ntibyagombaga kujyayo, byashoboraga gukemuka mu bundi buryo bitarinze kujya mu nkiko. Iyo haza kubaho ubujyanama bufatika, abantu bagishije inama na ba banyamategeko b’ikigo ariko cyane cyane RCA.”

Ibi uyu muyobozi arabishingira ko tariki ya 15/2/2022 bagiranye ikibazo n’abanyamuryango 10 babereyemo umwenda ugera muri miliyoni 200, ariko hamwe n’ubuhuza bwa RCA batangiye kwishyura iyo myenda.

Icyo RCA ivuga ko cyemezo cyatumye COPCOM yisanga mu manza

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA), Mugwaneza Pacifique, avuga ko ubusanzwe bagira inama amakoperative kubanza kugana inzira y’ubuhuza n’ubukemurampaka aho kwihutira kujya mu nkiko.

Ati: “Komite nyobozi iriho ni iyasimbuye iyayoborwaga na Samson. Mu by’ukuri we icyo yihutiye, yashatse gusa nk’ugaragaza ko ikibazo abona cyakemukira mu nkiko, ko ari byo byihuta."

Akomeza agira ati: "Mu by’ukuri iyo batugana twari kubanza kubyigaho, tukareba ibyakemurwa mu buryo bworoshye, kuko urebye igihe baregeye ntekereza ko hari ibyagakwiye kuba byaragiye ku murongo mu buryo bworoshye."

Nubwo bigeze kuri urwo rwego ariko bamwe mu banyamuryango bashima ibyo bibazo baciyemo bituma batabasha kugira icyo bahindura ku nyubako bakoreramo imyaka yose ishize ariko nta bihombo bikomeye baragaragarizwa byatewe n’izo manza, bikaba akarusho ko bitabaciye intege mu kwishyura iryo deni rya BRD ribura amezi make ngo rigere ku musozo hatabayeho guterezwa cyamunara nk’uko bajya babyumva mu yandi makoperative.

Kugeza ubu COPCOM ifite abanyamuryango 320 n’imari shingiro ya miliyoni 6 kuri buri munyamuryango hakiyongeraho n’uwa koperative urimo ibikoresho n’inyubako bakoreramo.

COPCOM iherereye ku Gisozi mu karere ka Gsabo ahakorera n’ando makoperative atandukanye akora akanacuruza ibikoreshwa mu bwubatsi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru