Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

#Kwibuka 24:Abagore 6000 bandujwe SIDA muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Monday 14 May 2018
    Yasomwe na

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko nubwo hari benshi b’igitsina gore mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuruta igitsina gabo, bakorewe ihohoterwa abarenga 6000 banduzwa SIDA, abandi basigirwa ubumuga ku myanya ndangabitsina n’Interahamwe.

Ubwo ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018, hibukwaga abagore n’abana bazize jenoside, mu gikorwa cyabereye ku Musozi wa Kayumba, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, CNLG yagarutse ku ihohoterwa rikomeye ryabakorewe.

Dr Bizimana yavuze ko Ikigo cy’Ibarurishamibare cyakoze ibarura muri 2007, rigaragaza ko abarokotse Jenoside ari 309,368 ariko 58 % byabo ni igitsina gore.

Nubwo abarokotse benshi ari igitsina gore, Dr Bizimana yagaragaje ko atari impuhwe bagiriwe, ahubwo byatewe n’uko hari abo Interahamwe zababariraga kubera ko zabanje kubasambanya ku gahato. Muri uko guhohoterwa, basigiwe ibikomere bidakira.

Yagize ati “Byagize ingaruka cyane kuko abagore 6321 bandujwe SIDA, ubu kandi harabarurwa abapfakazi bagera ku 10,3 % [ by’abarokotse] n’impfubyi zigera kuri 21% ndetse na 7% by’abamugaye.”

Yakomeje avuga ko mu barokotse hari abasigiwe ubumuga ku myanya ndangagitsina, bikaba ngombwa ko mu kubavura abaganga bagira ibice bakata.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyamata, Dukuzumuremyi Eugene, yavuze ko ku musozi wa Kayumba bibukiyeho, wabereyeho ubwicanyi ndengakamere kuko mu batutsi ibihumbi icyenda bari bahatuye, hasigaye abateranga 70.

Uwo muhango wo kwibuka wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ahari urufunzo rugabanya Umurenge wa Mwogo n’uwa Nyamata.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru