Perezida waRepubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagereranyije uburemere bwo guhora Isi ibaza u Rwanda ibibazo bya DRCongo, avuga ko bisa no kurwikoreza umurambo w’Impyisi.
Yabitangaje mu Kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01/04/2024, muri studio za Radio10.
Iki ni ikiganiro cya Kabiri Perezida Kagame agiranye n’igitangazamakuru cyigenga cyo mu Rwanda, mu myaka 15 ishize, igiheruka yakigiriye muri studio za Contact FM muri iyo myaka.
Umunyamakuru yamubajije ku kibazo cy’umutekano muke ukirangwa mu Burasirazuba bwa Congo, kandi hari Inama nyinshi, imyanzuro myinshi yagiye ifatwa hagamijwe gukemura burundu icyo kibazo.
Perezida Kagame yasubije ko u Rwanda rutagakwiye guhora rubazwa ikibazo cya Congo.
Ati: "Nanjye ntabwo mbizi. kuko ibyinshi bituruka ahandi. niho n’ikibazo kinini kiri, nk’ikibazo cya congo. Erega abantu bavuga Eastern Congo ukibwira ngo ni ikindi gihugu, no, ni congo. ibibazo biri muri Eastern Congo ni ibibazo bikomoka muri congo by’ubuyobozi bwa congo.
Ubu rero aho turi hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo. Umuzigo wa congo ukwiye kuba wikorerwa n’Abanyecongo, n’abayobozi ba Congo ntabwo ukwiye kuba wikirerwa n’u Rwanda cyangwa abayobozi b’u Rwanda kandi bibaye igihe kinini. U Rwanda barwikoreje umuzigo wa congo igihe kinini, nabyo birarambiranye. iyo myaka 30 n’indi nyine, ariko kwikoreza umuzigo wa Congo ninko kukwikoreza umurambo w’impyisi, ugahora uri aho uzi ngo ... nicyo kibazo dufite."
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo byarwo rugomba gukemura birureba, rutakikorera umuzigo w’ibindi bihugu.
Umukuru w’igihugu yasobanuye kandi ko usanga ibibazo bya Congo birimo politiki yindi (geopolitics), politiki z’amahanga, bakurikiye ubukire congo ifite, bityo bakayumvira mubyo ishaka kugeraho.
Ati: "Bakemera ikibi cya Congo, umugogoro wayo kuwikoreza abandi ntibanawikorere ubwabo kugira ngo bakomeze bakora ibyo bakora muri congo.
Ibyo ariko ntanufite ikibazo, ujya gukura ibyo akura muri congo njyewe biranderaho iki? Bazagende bakore ariko baranshakaho iki, kuki kuriga ngo uvane ibyo ushaka muri congo ugomba kunyikoreza ibibazo bya congo? Nanjye ubwo mfitw ikibazo ngomba kubabaza."
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Congo ubundi cyoroshye, ’Congo ifite ibibazo byayo by’ubuyobozi bimwe twavugaga, ndetse bimwe twavugaga byo guhindura ubuyobozi buri myaka 5 cyangwa ingahe.’
Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rugiye kwinjiramo, abanyarwanda bose bakwiye kwireba mu ishusho y’igihugu dushaka akibonamo n’uruhare rwe hamwe no gukorana n’abandi.


















