Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

LETA YA ISIRAHELI BWA MBERE YAFUNGUYE AMBASADE MU RWANDA

Monday 1 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
L eta ya Isiraheli na Leta y’U Rwanda byatangiye umubano guhera mu mwaka wa 1962 ariko U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afrika ntibyabashije gukomeza uwo mubano na Leta ya Israel mu gihe cy’intambara ya Yom Kippur mu 1973.

Leta ya Isiraheli ( Israel) ikaba yafunguye amabasade mu Rwanda mu rwego rwo kongera gukomeza umubano mwiza n’ibihugu bya Afurika.

“Nzi neza ko gufungura amabasade mu Rwanda bizadufasha kuzamura imikaranire myiza n’umugabane wa Afurika kandi ibi bizaba mu myaka mike” Ibi bikaba byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Isiraheli Yuval Rotem
Rotem na Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda Ron Adam bakaba bari I Kigali mu muhango wabaye wo gufungura iyi ambasade ku mugaragaro

Mu mezi make ashize Rwandair nayo ikaba yaratangiye ingendo zayo nshya muri Israel.

Iyi Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda ibaye iya 11 mu bihugu 41 by’Afurika bifitanye imigenderanire myiza niki gihugu.

Ibi bihugu byombi U Rwanda na Israel bikaba byaragaruye umubano wabyo muri 1994 ubwo U Rwanda rwafunguraga ambasade yarwo muri Israel gusa ikaza gufungwa nyuma y’imyaka 6 ikongera gufungurwa muri 2015

Yuval Rotem, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Israel yavuze ko igihugu cye kigarutse muri Afurika kandi ko u Rwanda ari ahantu ho kwagurira ibikorwa.

Ambasaderi Ron Adam, mu kwezi gushyize kwa Kabiri yashyikirije Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
M’ Ugushyingo 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bahuriye muri Kenya bombi bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto.

Perezida Paul Kagame ahura na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu (L) i Jerusalem 10 Nyakanga, 2017.
Icyo gihe nibwo aba bayobozi baganiriye k’ ugufungura ambasade ya Israel mu Rwanda.

Source/ Jerusalem Post

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru