Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Leta yihaye kuba yarishyuye amadeni y’ibirarane by’imitungo hagati mu mwaka

Tuesday 14 January 2025
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko Guverinoma yihaye gahunda yo kugeza mu kwezi kwa Gatandatu 2025, izaba yarishyuye amadosiye yose y’ibirarane by’abimuwe mu mitungo yabo badahawe ingurane.

Iki ni ikibazo gihora kigaruka kuri buri minisitiri uhagarariye guverinona iyo yinjiye mu Nteko ishinga amategeko avuga ku kwimura abaturage ku bw’ibikorwa remezo no kwimura abaturage aho bizanyuzwa.

Kugeza ubu minisiteri y’ibikorwa remezo n’ibigo biyishamikiyeho ibitso dosiye zirenga ibihumbi 24 z’abaturage ku mitungo yabo yanyujijwemo ibikorwa remezo bitandukanye, zifite agaciro ka miliyari zijya kugera kuri 21 z’amafaranga y’u Rwanda, ba nyirayo bategereje.

Kugeza ubu hari abarage bavuga ko bafitiwe ibirarane byo mu 2010, ahagiye hanyuzwa ibikorwa bya leta cyane cyane nk’amazi n’amashanyarazi ariko bategereje kwishyurwa.

Ni mu gihe kandi Leta yari yarafashe umwanzuro, itegeko, ko nta mutungo w’umuturage uzongera gukorwaho atishyuwe agaciro bemeranyijweho n’umwimura.

Ubwo yari imbere y’abadepite bagize komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, bagiranaga ibiganiro na MININFRA mu nteko ishinga amategeko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikrowa remezo, yavuze ko icyo kibazo agiye kugikurikirana abo abaturage bakwishyurwa vuba.

Yagize ati “Twe turabigira umwihariko, rwiyemezamirimo arabishyura, natabishyura twebwe turabishyura. Iki kibazo ntabwo nari nkizi, ko kinamaze igihe kingana gutya, iyo kampani na yo igomba kugirwaho ingaruka, kuba bari bafite mu nshingano kwishyura ntibabikora mu yandi masoko na bo bibagiraho ingaruka.”

Umunyamabanga wa Leta akomeza avuga ko ibi bibazo ahanini bishingiye ku mpinduka ziba mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igezemo, aho bisaba ko ingengo y’imari iba yarateganyijwe yiyongera.

Hari kandi igihe hakorwa inyigo, yatinda gushyirwa mu bikorwa bikazagira ingaruka mu gihe cyo kwimura abaturage kuko agaciro k’imitungo yabazwe mbere gahinduka buri mwaka. Indi ngingo ni uko hari igihe abaturage baba badafite ibyangombwa bituzuye kandi igihe cyo gushyira mu bikorwa umushinga cyageze.

Ku gisubizo cyabyo, umunyamabanga wa Leta yasubije ko byahawe umurongo, yagize ati "Turakora uko dushoboye ku buryo muri uno mwaka, byibuze mu 2025 twageza mu kwezi kwa Gatandatu ibi biraarne tubivanyeho."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikrowa remezo, Kabera Olivier

Mininfra ivuga ko nayo yumva neza iki kibazo kandi izi neza ko rimwe na rimwe iyo mitungo iba yarayivanyeho.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025 MININFRA ivuga ko mu rwego rwo gukwirakwiza amashanyarazi hari dosiye z’abasaba ingurane zigera kuri 19259 zisaba ingurane ya miliyari 6.820.000. Muri izo dosiye hishyuwemo izingana na 5053, zifite agaciro ka miliyari 1.8, mu gihe dosiye zirenga ibihumbi 14 za miliyari 5 zitarishyurwa.

Mi bijyanye n’amazi, isuku n’isukura WASAC, hari dosiye ibihumbi 18 674 zigomba kwishyurwa miliyari 14 838. 000 hishyuwe dosiye ibihumbi 15 202 za miliyari 10 594 000. Naho muri RTA mu 2024/25 hari dosiye 10 907 hishyurwa dosiye ibihumbi 3689 zifite agaciro ka miliyari zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru