Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Liban:Abapolisikazi bategetswe kwambara utwenda tugufi

Thursday 12 July 2018
    Yasomwe na

Umuyobozi w’umujyi wa Brummana mu gihugu cya Liban, Pierre Achkar yatangaje benshi nyuma yo gushyiraho itegeko ry’uko abapolisikazi bacunga umutekano wo mu muhanda muri uyu mujyi, bagomba kuzajya bambara utwambaro tugufi cyane mu rwego rwo kureshya no gukurura ba mukerarugendo batemberera muri uyu mujyi.

Uyu muyobozi w’uyu mujyi yamaze kudodesha udukabutura tugufi cyane tugomba guhabwa Abappolisikazi bose bacunga umutekano wo mu mihanda yo muri uyu mujyi wa Brummana.

Ubwo Meya Pierre Achkar yaganiraga n’ikinyamakuru RT gikorera muri Liban yavuze ko yifuza ko igihugu cye cyahindura isura mu maso y’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yagize ati “ Twebwe nk’abanya Libani twifuza guhiindura isura ya Libani mu maso y’abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ba mukerarugendo bagera kuri 99% baturuka mu bice byo ku Nyanja ya Mediterane bambara utujipo cyangwa udukanzu tugufi cyane.

N’ubwo uyu mu Meya yashyizeho itegeko ndetse rikanashyirwa mu bikorwa, abantu batari bake bo muri iki gihugu banenze umwanzuro w’uyu muyobozi bavuga ko ari ugutesha agaciro igitsina gore.

Uku niko abapolisi bo mu mujyi wa Brummana biyambarira bari mu kazi

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Lebanese Examiner bayigaragarije ko batishiiye iteshagaciro uyu mu Meya yakoreye abapolisi b’abagore, bagaragaza ko nta mpamvu y’uko babambika utwenda tugufi tugaragaza ubwambure bwabo mu gihe abapolisi b’abasore/abagabo baba biyambariye amapantalo.

Hari abandi banyuze ku mbuga zinyuranye zirimo nka twitter, aho nabo bahurizaga ku kuba icyemezo cya Meya Pierre Achkar gitesha agaciro igitsina gore ibintu bagiye bagereranya nko gukoreshwa ibikorwa by’ubusambanyi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru