Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

M23 igiye guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Wednesday 3 January 2024
    Yasomwe na

Mu gihe Inyeshyamba z’Umutwe wa M23 zavugaga ko zishaka gushyira igitutu kuri Perezida Tshisekedi akemera inzira y’ibiganiro, kuri ubu uyu mutwe wavuze ko ugiye gukuraho ubutegetsi buriho.

Ni ubutegetsi bwa Felix Anthoie Tshisekedi Tchilombi wongeye gutorerwa kuyobora Manda ya Kabiri y’imyaka 5 nka Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watsinze amatora ku cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2023 atsinze abo bari bahanganiye intebe y’Umukuru w’igihugu.

Umuvugizi wungirije wa M23, Kanisius Munyarugero yavugiye mu kiganiro Twibature kuri Mamaurwagasabo ko inshuro nyinshi bamuhendahenze arananirana none hakwiye gukurwaho ubutegetsi bubi.

Yagize ati “Uriye mugabo, Tshisekedi Tchilombo igihugu arashaka kugihindura umuyonga, abagishoboye b’Abanyekongo ku gitabara no kukirokora baza tugafatanya. nubundi ubirebye, ndagira ngo abanyekongo ubwacu ntacyo dupfa, n’abanyekongo ntanubwo ari ikibazo muri rusange, ikibazo ni ubutegetsi bubi; nibwo buturyanisha, nibwo butugejeje ahangaha, nibwo butumaze."

Abajijwe niba intego ari uguhirika ubwo butegetsi, yagize ati: "Ndagira ngo iyo mvugo wenda yaba ari imvugo nyandagazoi yo kuvuga ngo tugiye guhirika ubutegetsi ahubwo turarwanya igisa n’ikibi cyose. turarwanya ubwo butegetsi bubi, bwaturyanishije, bukaba butumaze, abanyekongo bose barashije. cyane, ubutegetsi bubi. Erega nta na kudeta iruta iriya."

Umunyamakuru yongeye kumubaza niba guhirika ubutegetsi bavuga ari ubwa Kinshasa aho ibiro bya perezida Tshisekedi biherereye.
Umunyakakuru: Muragera Kinshasa?
Canisius ati: Yampayinka!

M23 ivuga ko aho iri hatekanye nubwo hatabereye amatora, cyane ko bashimangira ko Perezida Tshisekedi atatowe ahubwo yibye amatora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru