Saturday . 4 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

M23 irashinjwa kurasa ikangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Parike ya Virunga

Thursday 18 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umutwe wa M23 urashinjwa ko mu mirwano yabaye kuwa kabiri n’ingabo za Leta ya Congo FARDC na FDLR warashe nkana ibisasu biremereye bikangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Rwanguba ruri kubakwa muri Rutshuru ngo rufashe abaturage hamwe na Parike ya Virunga.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishami ryo muri Congo, utera inkunga imirimo yo kubaka no gukoresha uru rugomero, wamaganye M23 ku guhungabanya igikorwa cy’inyungu rusange giha amashanyarazi abatuye Intara ya Kivu ya Ruguru.

M23 yavuze ko ikigo cya Congo cyo kubungabunga ibidukikije (ICCN) n’ibikorwa byacyo atari ahantu ibikorwa bya gisirikare byibasira, bityo ko nta gitero na kimwe cya M23 cyahibasiye.

Kuwa kabiri haramutse imirwano ya M23 n’ingabo za Leta muri teritwari ya Rutshuru hafi y’iteme rinini rya Rwanguba mu birometero bigera kuri 20 uvuye mu mujyi muto wa Rutshuru. Buri ruhande rwaahinje urundi kuba ari rwo rwayitangije.

Itangazo ry’ikigo cya Leta ya Congo cyo kubungabunga ibidukikije (ICCN) rivuga ko ibisasu bibiri biremereye byituye hagati muri ‘chantier’ y’uru rugomero, biteza kwangirika gukomeye kw’ibintu.

Iri tangazo rivuga ko ku bw’amakuru y’abaturage ba hano ibi bisasu byaturutse mu birindiro bya M23 biri kuri 5km uvuye ahari kubakwa uru rugomero.

ICCN ivuga ko nta bakozi b’uru rugomero bahagiriye ikibazo kuko bari bahavanywe imirwano igitangira,ariko itavuze umubare ivuga ko abantu benshi bapfuye mu duce tuhakikije.

Amakuru atangwa n’abaturage baho avuga ko abantu batandatu bapfuye abandi benshi bagakomereka kubera iyo mirwano, nk’uko ibinyamakuru muri Congo bibivuga.

Bertrand Bisimwa, ukuriye ishami rya politike rya M23 kuwa kane yashyize hanze itangazo rivuga ko mu 2012/2013 bagize uruhare mu kubaka urugomero rwa Matebe ruri hamwe n’izindi ziri kubakwa bityo “ntitwarota dutera imbuto z’ingufu zacu”.

M23 ivuga ko ibivugwa na ICCN ibikesha abaturage “bitakwizerwa” kuko mu mirwano abaturage baba bihishe “batashyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bajye kureba aho ibisasu birimo guturuka”.

M23 ivuga ko ibyo ishinjwa byo kurasa uru rugomero ari ibihimbano byo kweza ubufatanye bwa FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ku gikorwa kibi cyabo.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri Congo watangaje ko “dusaba M23 gushyira intwaro hasi aka kanya ikava mu duce yafashe”.

ICCN ivuga ko ingomero zirimo kubakwa ku mugezi wa Rutshuru, zirimo n’uru rwa Rwanguba, nizuzura zizatanga Megawatts 42 z’amashanyarazi, agafasha ibikorwa byo kubungabunga parike no gucanira abaturage muri ako gace.

Hashize amezi abiri M23 igenzura ibice bimwe byo muri teritwari ya Rutshuru birimo n’ibyegereye parike ya Virunga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru