Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

M23 yanze gushukwa n’imyanzuro y’inama ya Luanda itatumiwemo

Thursday 1 August 2024
    Yasomwe na

Ku wa Kabiri tariki 30 nibwo abari bateraniye mu Nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda bicaye i Luanda muri Angola mu nama, baraganira baranzura bashyira umukono ku masezerano ko hagomba guhagarikwa imirwano hagati y’impande zirwana mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni icyemezo bafashe ndetse bavuga ko gitangira kubahirizwa saa sitra z’ijoro tariki ya 04 Kanama 2024.

Itangazo ry’ibyavuye mu nama rikimara gusohoka, Ibiro by’Ubutumwa bwa UN bushinzwe kubungabunag umutekano no kugarura amahoro muri Congo MONUSCO byarisamite hajuru, byihutira kubwira Isi binyuze mu itangazo ko u rwanda na DRCongo bemeranyije guhagarika intambara hagati yabo.

Ifoto y’urwibutso bafashe bamaze gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara abarwana badahagarariwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda nk’umwe mu bashyize umukono ku myanzuro bafatiye i Luanda yahise ababeshyuza ndetse abibutsa kongera gusoma neza igika ku kindi, ko Perezida wa Angola Joao Lorenzo atigeze avuga ko ari u rwanda na Congo byemeje guhagarika imirwano hagati yabyo, ahubwo ari hagati y’impande zirwana nubwo atazisobanuye mu mazina.

Umutwe wa M23 uri mu Ihiriro AFC nk’umwe mpande ebyiri zirwana mu Burasirazuba bwa DRCongo wabonye ibyavuye muri iyo nama biwusaba guhagarika imirwano, utekereza ko utanatumiwe muri iyo nama ufata ibabab ukoza muri wino usohora itangazo.

Iri tangazo rivuga ko nubwo AFC/M23 yemera ibyavugiwe muri Angola gusa idakwiye guhuzwa nabyo kuko itari yatumiwe, icyakora igashimira abategetsi bose bagiye muri buriya biganiro byo gushaka amahoro arambye muri Burasirazuba bwa DRC.

AFC/M23 irongera kwibutsa ko nkuko yari yabitangaje tariki ya 7 Werurwe 2023 ko itanze agahenge ngo hashakwe uko amahoro yagarurwa muri turiya duce gusa ingabo za Congo n’abo bafatanyije bo babonye umwanya wo kwisuganya ndetse banagaba ibitero byibasiye abaturage, icyo M23 yari isigaranye ntakindi uretse kwihagararaho no kurinda ubuzima bw’abaturage bari bari kwibasirwa.

AFC/M23 yavuze ko Inzira yonyine ishobora guhosha intambara nuko Kinshasa yo yanakongeje izi mvururu muri Burasirazuba bwa DRC yakwemera kwicara ku meza y’ibiganiro na M23. Ihuriro ry’amahoro mu karere ryatanze umuyoboro mwiza wagarura amahoro muri ibi bice.

Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC na Gen. Makenga Sultani uyobora indwanyi za M23

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru