Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

M23 yaraye yigaruriye akandi gace muri Walikare

Monday 4 November 2024
    Yasomwe na

Mu mirwano imaze iminsi yaruburuye muri Teritwari ya Lubero, kuri iki Cyumweru abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Kamandi-Gite kari mu Burengerazuba bw’ikiyaga cya Edouard kuri muri Sheferiy a Butangi.

Abumvise iturukacry’amasasu n’ibibumba biremereye, bavuze ko kare kare kuri iki Cyumweru aribwo abarwanyi ba M23 batangiye imirwano bagamije gufata vuba byihuse kiriya gice.

Bagabye ibyo bitero baturutse ahitwa Kirumba mu bilometero 20 ngo ugere i Kamandi-Gite.

Abo barwanyi bari bitwaje intwaro ziremereye zabafashije kumenesha aba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Radio Okapi yanditse ko gufata kariya gace bizaha abarwanyi ba M23 uburyo bwo kugenzura ibice byose bituriye Teritwari ya Lubero kugeza ku kiyaga cya Edoaurd gihuza aka gace na Teritwari ya Rutshuru.

Uburemere bw’imirwano bwatumye abatuye iki gice bakuramo akabo karenge barahunga.

Nyuma yo kubona ko basumbirijwe, abo muri Wazalendo bayabangiye ingata bahungira mu misozi ya Kamandi-Gite aho bikekwa ko bari kwisuganyiriza ngo bagaruke birukane M23.

Ibi biri mu byatumye ubwoba bw’abaturage burushaho kwiyongera.

M23 kandi iherutse no gutera igice cya Kirumba n’aho ikaba yarahirukanye abo muri Wazalendo.
source: rfi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru