Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

M23 yashyikirije u Rwanda abarwanyi ba FDLR barimo Gen Gakwerere

Saturday 1 March 2025
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatandatu igisirikare cy’u Rwanda cyakiriye abarwanyi ba FDLR barimo Gen Gakwerere na Major Ndayambaje n’aband, bose bagera kuri 14 bafatiwe i Goma na M23 mu mirwano iherutse kubera i Goma.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, aho banyujijwe ku mupaka munini wa Grande Barierre uzwi nka la Corniche, bakirwa n’igisirikare cy’u Rwanda RDF.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Col Mwesigye wabakiriye yemeje ko abasirikare binjiye mu Rwanda ari 14, barimo Brig Gen Gakwerere na Maj Ndayambaje Gilbert.

Umwe mu bayobozi ba RDF yavuze ko iki ari gihamya simusiga cy’ibyo Leta y’u Rwanda ihora ivuga ku bufatanye bwa FARDC na FDLR.

Yagize ati: “FDLR ifite abayobozi bakuru bari mu buyobozi bwayo, ariko harimo n’abana. Ingengabitekerezo ntijyana n’imyaka. Abarashwe na M23 bakwiye gucika ku ngeso mbi.”

Muri aba basirikare 14, bamwe bazashyikirizwa ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside bakurikiranyweho, mu gihe abandi bazoherezwa mu bigo bibagorora. Abadafite ibyaha bazahabwa amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe.

Abasirikare ba FDLR bose bafashwe bari bampaye imyenda y’igisirikare cya DRCCongo,FARDC

Brig Gen Gakwerere yemeye ko ari umwe mu bashinze FDLR

Brig Gen Gakwerere Ezechiel ari mu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubwe yivugiye ko yinjiye muri FDLR kuva ishingwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yagize ati: “Ninjye mwumva, ubwo umutwe wa FDLR washingwaga. Mvuka mu cyahoze ari Kigali Ngali, none ndatashye. Twarananiwe turayamanika, baradufashe turi muri Goma.”

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwaburiye abasize bakoze Jenoside ko iki cyaha kidasaza, bubasaba gutaha mu mahoro aho kugerageza kubihunga. "Uko byagenda kose, abazagerageza gutaha mu buryo butemewe bazakomeza guhura n’ingaruka."

Uyu Gakwerere, yamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yari Umuyobozi wungirije w’ishuri rya gisirikare rya ESO i Butare, ashinzwe ubutasi, ibikorwa n’ihugurwa, yari muri FDLR nk’umuyobozi w’intagondwa za Kongo, nyuma yo kuyobora ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Uyu Gen Gakwerere kandi amateka agaragaza ko ari umwe mu itsinda ryagiye mu rugo rw’umwamikazi Rosalie Gicanda bagiye kumwica rwari ruri hafi ya komine Ngoma. Gakwerere yari ku ipeti rya Lientenant.

Nyuma y’igikorwa cyo kubakira igisirikare cy’u Rwanda RDF cyasohoye itangazo risobanura icyabaye ndetse n’amazina y’abakiriwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru