Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

M23 yasubije abavuga ko igiye gufata Umujyi wa Goma

Friday 21 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umutwe wa M23 wagize icyo uvuga ku bamaze iminsi bemeza ko Abarwanyi bawo bari mu myiteguro yo gufata Umujyi wa Goma ndetse ko ubu bageze mu birometero 40 hafi yawo.

Guhera tariki ya 17 Ukwakira 2022, abaturage batuye mu duce twa Ngugo na Gikeri twa Gurupoma ya Rugari Teritwari ya Rutshuru y’ Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, baherutse gutabaza abategetsi ba DRC n’Ingabo za Leta, FARDC, babasaba gukaza umutekano muri utwo duce kuko bari bamaze iminsi babona urujya n’uruza rw’Abarwanyi ba M23 muri utwo duce turi mu birometero 40 gusa uvuye mu Mujyi wa Goma.

Aba baturage bavugaga ko bigaragara ko nta kindi aba barwanyi ba M23 bagamije atari ugusatira umujyi wa Goma bagamije kuwugabaho ibitero no kuwigarurira.

Umunyamakuru yashatse kumenya icyo umutwe wa M23 ubivugaho, maze avugana na Maj. Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare. Yasubije ko ababonye abarwanyi ba M23 muri urwo rujya n’uruza bagakeka ko bigamije gusatira umujyi wa Goma, baguye mu rujijo kuko M23 ifite ibirindiro by’ingenzi ahantu hagera kuri hane hatandukanye muri Rutshuru bityo ko abo barwanyi ariho baba bari kujya.

Yagize ati: ”Abavuga gutyo baguye mu rujijo. Dufite uduce tw’igenzi tugera kuri tune twashinzemo ibirindiro byacu bikomeye nk’amayeri y’intambara. Turi kuri Visoke, Karisimbi, Nyiragongo na Mikeno, aho ni ahantu twahisemo gushinga ibirindiro byacu bikoyeme kugira ngo hadufashe kugenzura neza urugamba."

Yakomeje agira ati: "Abo barwanyi bacu bavugwaho gusatira umujyi wa Goma, niho baba bari kwerekeza abandi bakikanga ko turi kwerekeza muri Goma.”

N’ubwo bimeze gutyo ariko, M23 iheruka gutangaza ko idashishikajwe no kwigarurira ibindi bice ahubwo ko icyo yifuza ari ibiganiro bigamije amahoro, ariko ko bamaze iminsi babona FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai itandukanye bari mu myiteguro yo kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23.

Abayobozi ba M23 bongeyeho ko FARDC nigerageza kubagabaho ibitero, M23 izasubizanya ubukana byaba ngombwa ikabakurikirana kugeza mu duce bakoresha bapanga ibitero byo kuyigabaho ndetse nabyo ikaba ishobora kubyigarurira kuko ifite ubwo bushobozi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru