Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

M23 yigambye kwivugana Gen. Peter Cirimwami Nkuba

Friday 24 January 2025
    Yasomwe na

Umutwe wa M23 uri mu ivururo Alliance Fleuve Congo watangaje ko wishe Umuyobozi w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Gen Maj. Cirimwami Nkuba Peter mu mirwano yabereye mu nkengero za Goma.

Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka yemeje aya makuru ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter.

Ati “Turamenyesha urupfu rw’Umugaba mukuru wa FDLR, Gen Chirimwani. Yiciwe i Kasengezi ubwo yari yagiye kwifotoreza ku rugamba.”

Gusa uruhande rwa Kivu ya Ruguru ntabwo ruremeza aya makuru ubwo twandikaga iyi nkuru, gusa hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Umuyobozi wa Kivu ya Ruguru, Gen Cirimwami avuga ko yagiye ahabera imirwano kugira ngo asubizemo abasirikare akanyabugabo.

Yanumvikanye abeshyuza amakuru y’uko yahunze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru