Monday . 20 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

M23 yigambye kwivugana Gen. Peter Cirimwami Nkuba

Friday 24 January 2025
    Yasomwe na

Umutwe wa M23 uri mu ivururo Alliance Fleuve Congo watangaje ko wishe Umuyobozi w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Gen Maj. Cirimwami Nkuba Peter mu mirwano yabereye mu nkengero za Goma.

Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka yemeje aya makuru ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter.

Ati “Turamenyesha urupfu rw’Umugaba mukuru wa FDLR, Gen Chirimwani. Yiciwe i Kasengezi ubwo yari yagiye kwifotoreza ku rugamba.”

Gusa uruhande rwa Kivu ya Ruguru ntabwo ruremeza aya makuru ubwo twandikaga iyi nkuru, gusa hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Umuyobozi wa Kivu ya Ruguru, Gen Cirimwami avuga ko yagiye ahabera imirwano kugira ngo asubizemo abasirikare akanyabugabo.

Yanumvikanye abeshyuza amakuru y’uko yahunze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru