Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) zemeye ko umushinga wo kubaka ibigega bya biyogaze mu gihugu bifasha abaturage guteka no gucana hatangijwe ikirere wahombye utageze ku ntego, ariko bizeza ko harimo gukorwa inyigo yo kuwuvugurura vuba.
Byemejwe n’Abanyamabanga Bahoraho b’izo Minisiteri zombi, MININFRA na MINALOC, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2019 ubwo izo Minisiteri zombi zitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu, PAC, hasesengurwa uko umushinga wa biyogaze utageze ku ntego.
Umushinga wa biyogaze watangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2006, ushyirwa mu bikorwa mu turere dutandukanye nk’igerageza, bigaragara ko ari ikoranabuhanga ryatanga umusaruro, kugeza aho ubu ingo zisaga ibihumbi 10 zubatswemo ibigega bya gaze, gusa izikora zikaba ari mbarwa.
Abadepite bagize PAC beretse abayobozi batandukanye bahagarariye Minisiteri zombi ibibazo basanze aho ibigega bya gaze byubatswe hatandukanye mu gihugu, bagaragaza ko abaturage babonye babasaba kubibubakira ariko bitizege bitanga gaze yo gutekesha, ahandi ibyo bigega basanze bitarangiye kubakwa bituma bumva barataye umwanya w’abo bubakira gaze, ari bo baturage.
Amashusho avuga yerekanywe mu cyumba cya komisiyo ya PAC, amwe agaragaza aho abaturage bubakiwe ibigega bya gaze bikoresha amase y’inka n’amazi bigatanga gaze bitarubatswe ngo byuzure, ahandi byarubatswe bitangira gukora ariko bigira ibibazo bibura ubisana, abaturage bakavuga ko babuze uwabibafashamo kandi nta n’ubihuguriwe mu gace baherereyemo ngo abe yabafasha mu gihe bigize ikibazo, ahandi byaheze mu kubyuka ntibyarangira, n’ibindi bibazo byagaragaye muri uyu mushinga.
Abadepite bibukije izo minisiteri uko ari ebyiri, ko hanabayeho ikosa ryo kumva ko kubaka biyogaze mu karere cyangwa mu ntara imwe, uko wayubatse ari nako uzajya kuyubaka ahandi kandi hadahujwe imiterere yaba iy’ubutaka cyangwa ubwoko bwa biyogaze umuntu akenera bitewe n’umubare w’inka cyangwa ibindi ikenera nk’amazi afite.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Uwase Patricie, na we yemereye itangazamakuru ko umushinga wa biyogaze utageze ku ntego, ko watsinzwe, ariko avuga ko ubu hari gahunda bihaye yo kuwuvugurura igiye gutangira.
Uwase yagize ati “Turabyemera cyane, ni na byo twemereye ba nyakubahwa abadepite y’uko habayeho intege nke, ariko dufite ubushake ndetse n’ubushobozi bwo gukorera hamwe, tugakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, uturere tugafatanya mbese kugira ngo umushinga tuwubyutse ukore icyo wari waragambiriye gukora, kugira ngo nyine dukomeze dukemure ibibazo abaturage bafite.
Ubu rero inyigo icyo ije kudufasha, icya mbere ni ukureba ese ko twabitangiye bigaragara ko ari ibintu bishoboka byapfiriye hehe? Ikibazo cyagaragaye ni uko wenda abaturage batasobanuriwe, ni uko bataherekejwe bihagije, ni uko ubwo umushinga wavanywe muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ukajyanwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hatabayeho gukomeza gufatanya kugira ngo bikurikiranwe neza. Inyigo rero izadufasha kugaragaza nyine ahabaye kudakora neza ndetse n’uburyo byakosoka mu buryo bwihuse. Iyo nyigo izarangira mu mpera z’uyu mwaka bitarenze mu Kuboza 2019.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ingabire Assumpta, yakomeje asobanura aho byapfiriye, ati “Byapfiriye cyane mu gusobanurira abaturage. Ubundi uburyo biyogaze ikoresha biri mu bwoko butanu butandukanye, buri imwe ifite uburyo ikoramo kandi ifite n’ibyo igomba guhabwa kugira ngo ikore, nk’amase n’amazi bihagije.
Rero bigaragara ko mu kuziha abaturage batasobanuriwe ingano y’amase ikenewe. Bagombaga gusobanurirwa ngo bikorwa bite, amazi, kuko bigaragara ko hari ababuze amazi bashyiramo bikuma n’ibindi nk’ibyo.”
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yahawe gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga wa biyogaze mu mwaka wa 2015, Umunyamabanga Uhoraho wayo, Ingabire Assumpta, yavuze ko ubwo umushinga wageraga mu turere bawugizemo intege nke ariko ubu bawuhagurukiye.
Ingabire yagize ati “Ubu rero tugiye kureba byagenze gute; hari ibijyanye n’abaturage kumenya gukoresha neza biyogaze bari bahawe, izagize ibibazo ndetse cyane cyane no kubona ibituma biyogaze ikora. Iyo nyigo tuzayifatanya, ni nayo izaduha neza umurongo tuzafata.”
Abaturage bagaragaje ko bumvize ubukangurambaga, kandi bashaka gutekesha biyogaze kuko nta kiguzi kinshi kirimo birihutisha kandi bifite isuku.
Mu rwego rwo kugaragaza agaciro kagiye gahombera mu mishinga ya biyogaze, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Uwase Patricie, yavuze ko nk’umwaka umwe w’ingengo y’imari, wa 2014/2015, usibye amafaranga yasabwaga nk’uruhare rw’umuturage ugiye kubakirwa ikigega cya biyogaze n’ibindi bijyanye nayo, Leta ubwayo yashyizemo miyari imwe na miriyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uruhare rwayo mu kubaka ibigega bya biyogaze birenga 3 300.
Umushinga wa biyogaze ukaba wari waratangijwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije, hagabanywa gucana ibikomoka ku biti bitera gutsemba amashyamba. Ni umushinga kandi wari ugamije kongera isuku, no kugabanya indwara zikomoka ku ikoreshwa ry’inkwi, ku myotsi bitera.
Inkuru dukesha imvahonshya

















