Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

MINISANTE yemeye ko Corona ya Delta iri mu Rwanda

Thursday 8 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko ibimenyetso bamaze iminsi babonana abanduye coronavirus bidasanzwe bigaragaza ko ya virusi yihinduranyije ya Delta, yakomotse mu Buhinde, iri no mu Rwanda.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu kiganiro na Radio/Television Rwanda asobanura uko abarwayi bari kwakira baza bagaragaza ibimenyetso bidasanzwe.

Ati “Birashoboka ko zaba zihari, kandi uko bigaragara ibipimo turi gukora biri kutwereka ko ibimenyetso simusiga Delta Variant ihari mu Rwanda turabibona.”

Iyi Delta ni iya nyuma muri virusi 6 zihinduranyije kugeza ubu ziri ku isi, ikaba ari nayo mbi kuko ifata igakwirakwira mu mubiri vuba ikabica vuba.

Minisitiei yasobanuye ko abaganga bari kubabwira ko umurwayi wanduye ari kuza ababwira ko afite umutwe ukabije cyane, baribwa cyane, guhumeka bigoye.

Ati "Bivuze ngo ni bwa bukana bw’iyi covid y’ubu bwoko bwa Delta. Mu bigaragara kandi umubare wiyongereye cyane; ubundi byasabaga amezi nk’abiri kuva mu kwa 11 kugera mu kwa mbere kugira ngo tubone umubare munini w’abantu benshi ariko ubu byadufashe ibyumweru nka bibiri duhita tugira abarwayi benshi bagera kuri 800 ku munsi, ubwandu burihuta cyane ni imiterere y’iriya virusi.”

Delta imaze kuboneka mu bihugu 98 byo ku migabane itandukanye ku Isi biturutse ku gukerensa ingamba zashyizweho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru