Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

MUSANZE: Hari ikusanyirizo ry’amata rigiye kurenza umwaka ridakora

Monday 3 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, mu kagari ka Garuka baravuga hari ikusanyirizo rito ry’amata rigiye kumara umwaka urenga ridakora.

Ni ikusanyirizo rito MCP/Garuka ryubatswe ku bufatanye n’umushinga wa Leta RDDP uteza imbere umukamo w’amata.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ahubatse iri kusanyirizo mu murenge wa Musanze basaba ko ryakoreshwa icyo ryubakiwe , bakabona aho bajya bagemura umukamo wabo w’amata.

Nteziryayo Erneste, umwe mu baturage twahasanze yagize ati: "Natwe iri kusanyirizo turibona gutyo, kuva ryubakwa, ntabwo rikoreshwa icyo ryagenewe, ubu amata bayagemura mu Kinigi cyangwa mu mugi wa Musanze kandi byari byiza turyegerejwe hafi, tutabanje gukora urugendo."

Undi muturage witwa Niyitegeka yagize ati: "Hano muri Garuka abenshi dufite ubworozi; niba mfite inka ikamwa birumvikana ko nakabaye ngemura amata hano ku ikusanyirizo nkajya mbona amafaranga ariko nawe urebe kuva ryubakwa ntirirakora , nta muntu twabibaza gusa mutubarize muri RAB impamvu ridakora."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bubegereye buvuga kuri iki kibazo maze Veterineri w’Akarere ka Musanze Nsengiyumva Jean Bosco avuga ko impamvu ridakora habayemo ikibazo cy’imikorere idahwitse.

Yagize ati: "Habayemo ikibazo cy’imikorere idahwitse ya koperative yitwa Zirakamwa, kuko ryamburaga abaturage ndetse ikabishyura nabi, kandi mu by’ukuri ryari ry’ubatswe mu kwegereza abaturage serivisi nziza kandi hafi."

Nsengiyumva akomeza avuga igihe rizongera gukora.

Ati: "Tumaze amezi nk’umunani duhinduye ubuyobozi bwa koperative ya Zirakamwa yo mu murenge wa Muhoza, ku buryo mu gihe gito kingana n’amezi atatu rizaba ryongeye gukora, ndetse ubu vetereneri wari urikuriye yagiye yiba amafaranga y’abaturage; ubu ikibazo kiri mu nyiko."

Ni ikusanyirizo vetereneri w’Akarere ka Musanze ashimangira ko ryakoze iminsi mike ndetse ngo rifite n’ibikoresho byose, nyamara iyo uhageze usibye ibirango ubona gusa umwanda ni wose.

MCP Garuka, yubatswe ku bufatanye na RDDP, ihereye ku muhanda munini wa Ines-Kinigi, abaturage bakomeje kugorwa no gukora urugendo rurerure bagemuye amata mu mujyi wa Musanze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru