Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Macro aratangaza iki namara gushyira indabo ku rwibutso no kunamira Abatutsi bazize Jenoside igihugu cye gishinjwa kugiramo uruhare 

Wednesday 26 May 2021
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro aragirira uruzinduko mu Rwanda, rwitezweho kuzahura umubano umazemo agatotsi hagati y’u Rwanda n’ubufaransa ahanini bishingiye ku kuba iki gihugu kitaremera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu cy’Ubufaransa akoze nyuma y’imyaka irenga 10 kuko uruheruka rwabaye mu 2010 ubwo Perezida Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda.

Biteganyijwe ko Perezida Macro nagera mu Rwanda nk’abandi banyacyubahiro abanza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi rushyinguyemo imibiri isanga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agashyira indabo ku rwibutso akunamira inzirakarengane ziharuhukiye. 

Namara kuva muri uwo muhango arageza ijambo rye ku Banyarwanda bose n’abanyamahanga batandukanye baraba bateraniye aho.

Ijambo rya Perezida Macro ritegerejwemo na benshi kumva icyo avuga ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko mu minsi ishize aho mu Bufaransa haherutse gusohorwa raporo itomoye ivuga ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, raporo yitiriwe Duclert nk’inzobere mu mateka wayiyoboye.

Si iyo raporo gusa yashi,mangiye uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda narwo bwakeye rushyira hanze indi raporo yiswe MUSE nayo yatomoye ibyo Ubufaransa bwafashijemo Leta yakoze Jenoside mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Ijambo rya Perezida Macro rizaba kandi ari ryo rya mbere ry’umukuru w’icyo gihugu rivuzwe nyuma yo kwirebera ibyo igihugu cye gishinjwa kugiramo uruhare, bigakora amateka atazibagirana ku kiremwa muntu.

Imbwirwaruhame ya Mcro kandi itegerejwe n’amatsiko ku yandi mahanga yamaze gutera intambwe mu kwemera uburangare rwayo mu kurebera Jenoside yakorewe Abatutsi iba kandi hari icyari gukorwa, nyamara Ubufaransa bwari bwahawe inshingano yo kujya gukumira bwahindukiye bugakora ibihabanye na misiyo yari yabuzaanye mu Rwanda. 

Biteganyijwe kandi ko mu ruzinduko rwa Perezida Macro mu Rwanda hazamenyekana niba u Bufaransa buzongera kohereza Ambasaderi wabwo mu Rwanda nyuma y’igihe ahamagajwe igitaraganya kubera agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Macro azasura kandi ahantu hatandukanye mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano uri mu bikorwa bifatika hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida Macro mu Rwanda azarusoza akomereze muri Afurika y’Epfo kugeza tariki ya 29 Gicurasi 2021.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru