Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Bushinwa, rugamije ahanini gushimangira ibiganiro kuri Ukraine, ubucuruzi, ukubangamirwa mu karere ka Pacific bitewe n’ubushinwa no ku burenganzira bwa muntu.
Macron yagerageje kugaragaza umwanya ukomeye w’Uburayi ku Bushinwa ariko agasa n’ugendera kure ibyatuma Beijing igira icyo yakira nabi. Abasesenguzi bavuga ko ukwiyongera k’ubushobozi n’ubuhangange bw’Ubushinwa gushyira igitutu ku bucuruzi, umutekano n’imibanire y’Ibihugu.
Noah Barkin, umusesenguzi muri Rhodium Group, yagize ati:“Agomba gusobanurira abayobozi b’Ubushinwa ko Uburayi ntakabuza buzahura n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’umutekano bitewe n’Ubushinwa, ariko kandi birinde ko habaho intambara y’ubucuruzi cyangwa guhagarika imibanire y’ibihugu.” Yongeraho ko atari ubutumwa bworoshye gutanga.
Macron yahereye uru ruzinduko rwe mu mujyi Wihariye wa Beijing (Forbidden City), mbere yo guhura na Perezida Xi Jinping ku wa Kane i Beijing, hanyuma anahure nawe ku wa Gatanu i Chengdu, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Sichuan.
Uru ruzinduko rukurikirana urundi rwabaye rwitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen, mu kwezi kwa Nyakanga ubwo yavugaga ko imibanire hagati ya EU n’Ubushinwa iri mu cyerekezo cy’impinduka.Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na chanceliye w’Ubudage, Friedrich Merz, bazasura Ubushinwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Ibibazo by’ubucuruzi hagati y’Ubushinwa n’Uburayi byiyongereye kubera ko ibicuruzwa by’ubushinwa bihendutse cyane, cyane cyane ibyuma, nyuma y’aho byahagaritswe mu isoko rya Amerika, bigatera igihombo ku nganda z’Uburayi.
Hari impungenge kandi ku bwiyongere bw’ubushobozi bw’ikoranabuhanga bw’Ubushinwa mu modoka zikoresha amashanyarazi (EVs) n’ubukungu bwayo mu gutunganya ibikoresho bihenze by’isi (rare earths), bishobora guhungabanya isoko ry’ibikoresho by’ingirakamaro ku nganda z’Uburayi.
Mu gihe imisoro ya Amerika igenda igabanya ubucuruzi mpuzamahanga, Beijing iragerageza kwerekana ko ari umufatanyabikorwa mu bucuruzi no kugabanya impungenge z’Uburayi ku ruhare rwayo mu gushyigikira Uburusiya n’inganda zayo zifashwa na Leta.
Ubufaransa, aho abacuruzi b’imodoka bafite umubare muto w’ibicuruzwa biva mu Bushinwa bakwiye guhangana no kugurisha imodoka zikoresha amashanyarazi mu gihugu, bwashyigikiye gahunda ya Komisiyo y’Uburayi yo kongera imisoro ku modoka z’Abashinwa zizana mu Burayi.
Ubufaransa kandi bwagiranye amakimbirane n’Ubushinwa mu gihe kirenze umwaka kubera iperereza ry’Ubushinwa ku binyobwa by’ubwoko bwa brandy byinjira mu Bufaransa, byafatwaga nk’igisubizo ku gushyigikira imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi, mbere y’uko haboneka haboneka uguhosha ibyo bibazo.
Uru ruzinduko ruzaganira kandi kuri Taiwan no mu Nyanja y’amajyepfo y’ubushinwa. Wang Yi, umudiplomate mukuru w’Ubushinwa, aherutse gushishikariza Ubufaransa kunoza politiki y’ububanyi ihamye n’igihugu cy’ubushinwa.
Yashimangiye ihame rya “One China” rivuga ko ibihugu bishaka imibanire na Beijing bigomba kwemera ko Taiwan ari igice kimwe cy’Uburusiya. Yanenze kandi ibyo yise amagambo akanganye y’ibindi bihugu ku bijyanye na Taipei.





















