Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Lee Jae-myung YATOREWE KUYOBORA KOREYA Y’AMAJYEPFO

Wednesday 4 June 2025
    Yasomwe na

Lee Jae-myung utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, asimbura Yoon Suuk-Yool wegujwe azira ibihe bidasanzwe bya gisirikare yashyizeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko tariki ya 3 Ukuboza 2024.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje ko mu gihe hamaze kubarurwa amajwi 95%, Lee wo mu Ishyaka Democratic Party yari afite amajwi 48,85%, Kim Moon-soo wa People Power afite 41,99%.

Ubwo hari hamaze kubarurwa amajwi 85%, Kim yatangaje ko yatsinzwe na Lee, ashimira abamutoye. Iyi ntsinzi yari yitezwe kuko kuva muri Gicurasi, ikigo cy’ubushakashatsi, Gallup Center, cyagaragazaga ko ari we ufite amahirwe menshi.


Lee Jae-myung yishimira intsinzi mu matora.

Aya matora yitabiriwe n’abantu 78,8% muri miliyoni 44,39 bari kuri lisiti y’itora. Ubu bwitabire burenze ubwabayeho mu myaka irenga 20 ishize.

Komisiyo y’Amatora igaragaza ko mu matora aheruka mu 2022, hatoye abantu 77,1% ari bo bitabiriye aya matora, mu gihe mu 2002 hitabiriye 70.8%. Hagati ya 1987 na 1997 ni bwo hitabiriye benshi kurusha ibindi bihe, kuko barengaga 80%.

Shin Donk-sook w’imyaka 80, nyuma yo gutora yabwiye BBC ati “Amahitamo yanjye ku mukandida nari nyasobanukiwe. Ntekereza ko icy’ingenzi cyo kwitaho mu gihe cyo gutora ari ugutora uzateza imbere sosiyete, akayijyana mu cyerekezo cyiza. Ibyo ni byo nizera ko Perezida mushya azazana.”

Muri rusange, amatora yabaye mu mutuzo, keretse ibintu bike bidasanzwe byabaye mu duce tumwe na tumwe. Ni nk’aho umukecuru uri mu myaka 60 yafunzwe azira kugaragaza uwo yatoye n’aho umuturage yazamuye mu kirere igipurizo cyanditseho “Perezida Kim Moon-soo”.

Polisi ya Koreya y’Epfo yatangaje ko yakiriye ibirego 614 by’ibitagenze neza muri aya matora. Harimo 115 by’abateje akavuyo, bitatu by’abahohoteye abantu na 11 bijyanye no gukoresha nabi imihanda.


Yoon Suuk-yeol wakuwe ku butegetsi nawe yatoye.

Nta mukandida w’umugore wahatanye. Aka ni agashya kuko ni ubwa mbere bibaye mu myaka 18 ishize. Park Geun-hye wayoboye Koreya y’Epfo kuva mu 2013 kugeza mu 2017 ni we Perezida w’umugore uheruka muri iki gihugu.

Lee Jae-myung akesha iyi ntsinzi igikundiro yagize kuva mu mwaka ushize ubwo yayoboraga abadepite bari bahanganye n’inzego z’umutekano zababuzaga kujya gutora beguza Yoon.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 61 y’amavuko yabaye Guverineri w’Intara ya Gyeonggi, umudepite ndetse n’umunyamategeko ukorera mu rwego rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu byo yasezeranyije Abanyakoreya y’Epfo harimo kugabanya umwuka mubi uri hagati y’igihugu cye na Koreya ya Ruguru, gukomeza ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atibagiwe u Bushinwa ndetse n’u Burusiya.

Bitewe n’uko aya matora yabaye mbere y’igihe bitewe n’ukweguzwa kwa Yoon, ntabwo Lee azategereza kurahira nyuma y’iminsi 60, ahubwo ararahira ku wa 4 Kamena 2025.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.