Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Madamu Jeanette Kagame n’umugore wa Perezida wa FIFA, Leena Infantino, basuye ishuri ryigisha abana umupira w’amaguru ryashinzwe na Jimmy Mulisa ryitwa "Umuri Foundation".
Ni igikorwa cyahuriranye no kuba mu Rwanda harimo kubera Inteko Rusange ya 73 ya FIFA aho yitabiriwe n’ibihangage bikomeye ku Isi muri ruhago ndetse yamaze no kwemeza ko uyu Infantino ariwe ugomba gukomeza kuyiyobora kugeza muri 2027.
Jimmy Mulisa washinze Umuri Foundation avuga ko nyuma yo kubona ko abana batandukanye bifuza gukina ruhago ariko bakagorwa n’ubukene, yahisemo gushinga iryo shuri mu rwego rwo kubakundisha ishuri binyuze mu mupira w’amaguru.
Yagize ati: "Umupira w’amaguru ni intwaro ikomeye ishobora gukura abana ku muhanda, nta gishimisha aba bana mubona nko gukoranira hamwe bakina ruhago; duhereye kuri uru ruzinduko dushobora kubaganiriza bagahindura imibereho yabo, iy’imiryango yabo bagasubira ku ishuri. Ni ibyo twese twifuza."
Mulisa akomeza avuga ko atazibagirwa urugendo rwe rwa ruhago rwatangiriye ku muhanda, akizera ko byamufasha cyane aramutse asubiye ku muhanda akabakurura akabazana kubereka impano zikomeye muri ruhago y’Isi zabafasha kuba ibihangane mu hazaza habo.
Bamwe mu basuye iri shuri ryigisha umupira w’amaguru barimo uwitwa Cafu wigeze gutwara ibikombe by’Isi 2, yavuze ko gusura aba bana ari ingenzi.
Ati: "Ni iby’agaciro gakomeye kuza mu Rwanda tukaganira n’abana no kumenya akazi Mulisa Jimmy na Umuri Foundation ye bari gukora. Ruhago ni intwaro ishobora guhindura ubuzima bw’abantu ndetse wanabibona uburyo aba bana bari guhabwa uburezi, biga amasomo azahindura ubuzima bwabo bwose."
Umunya-Afurika y’epfo Potria Modise yashimiye Mulisa Jimmy watangije Umuri Foundation ndetse yerekana ko ari iby’agaciro kubona abana b’abakobwa bakina ruhago baterwa akanyabugabo na basaza babo.
Ati: "Twumvise ukuntu ubuzima bw’aba bana bwahindutse biciye mu gikorwa cya Mulisa, bibatera imbaraga no kubaha icyizere cy’iterambere mu buzima bwabo bw’ahazaza."
Iri shuri rya Umuri Foundation ni irerero ryashinzwe na Mulisa Jimmy mu 2018 wakanyujijeho mu mupira w’amaguru muri APR FC n’andi makipe atandukanye ku Mugabane w’iBurayi ndetse no mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi. Uyu kandi yigeze no kuba umutiza wa APR fc.






















