Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Mama mbabarira cyane rwose-The Ben asaba imbabazi zo kwanika inda y’umugore we

Monday 30 December 2024
    Yasomwe na

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben yasabye imbabazi Mama umubyara anazisaba Abanyarwanda muri rusange nyuma yo gukorwa n’isoni zo kwanika inda y’umugore we ku gasozi, byongeye y’imvutsi bw’imfura bagiye kwibaruka.

Uyu muhanzi wari umaze umwaka ashyingiwe na Pamela, aherutse gusohora indirimbo irimo amashusho ye n’umugore we bashyize inda hanze y’imvutsi bereka abantu ko bagiye kwibaruka umwana w’imfura.

Ni amashusho atararyoheye benshi kuri uwo mwanzuro bafashe, ndetse abataripfana nk’uwoyita Imandwa Nkuru y’u Rwanda, Rutangarwamaboko arabigaya, avuga ko bitandukiriye Umucyo nyarwanda.

Rutangarwamaboko yagize ati “Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi."

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru gutegura igitaramo cyo gushyira hanze umuzingo we kizaba tariki ya Mbere Mutarama 2025, The Ben yasabye imbabazi, cyane cyane Mama we.

Ati ” Mama mbabarira rwose, yampamagaye ababaye cyane. Ntabwo yigeze abyishimira."

The Ben ariko yongeyeho ko we n’umufasha we bajya gufata ayo mashusho bumvaga ntacyo bitwaye ndetse magingo aya bakaba bumvaga ntacyo bishinja.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru