Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, rwarekuye Umunyamategeko Me Katisiga Emile wavuzwe cyane mu rubanza rwa Muhizi Anathole wamenyekanye nk’uwabeshye Perezida Kagame.
Ubusanzwe Me Katisiga atuye mu Rubavu ari naho yaterewe muri yombi.
Me Katisiga Rusobanuka Emile uregwa ubufatanyacyaha ku cyaha cy’inyandiko mpimbano kiregwa (Demob) Muhizi Anathole wafunzwe nyuma yo kugaragara ko yabeshye Perezida Paul Kagame, ubwo yamugezagaho ikibazo cy’uko Banki Nkuru yamuhuguje inzu.
Icyemezo cy’Urukiko rwamurekuye tariki ya 15 Ukuboza 2022, kivuga ko “Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge rwarekeye Me Katisiga Rusobanuka Emile kuko nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.”
Me Katisiga mu iburanisha ruheruka yari yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwamufunze mu buryo bunyuranije n’abamateko kuko abavoka bafite ubudahangarwa mu kazi kabo.
Katisiga yaburanaga ifunga n’ifungurwa ku wa 08/12/2022 yari yasabye Urukiko kumurekura kuko ibyo yakoze yabikoreye mu mwuga we w’ubwavoka.
Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Muhanga.
Katisiga yunganiwe na Me Musore Gakunzi Valery, Me Ntare Paul, Me KAYIRANGA Kayiru Wellars na Me BIZIMANA Zebedee Ruramira.
Ubushinjacyaha bwamutaye muri yombi kuva 16/11/2022.
Yaburanye ahakana ibyaha byose akekwaho n’ubushinjacyaha. Me Katisiga akekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubushinjacyaha bufite iminsi itanu yo kujururira icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge, mu rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.






















