Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Menya mpamvu ituma Coronavirus yibasira abagabo cyane kurusha abagore mu Rwanda

Saturday 29 August 2020
    Yasomwe na

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko kugeza ku wa 24 Kanama, umubare w’abarwayi ba Coronavirus wari 3 089, muri bo abagabo bakaba 2 124 bingana na 68.76% naho abagore bakaba 965.

Inkuru ducyesha Igihe.com ivuga ko Ibi kandi si umwihariko w’u Rwanda kuko imibare igaragaza ko Coronavirus yibasiye cyane abagabo kurusha abagore mu bihugu nk’u Bushinwa, Amerika ndetse n’u Butaliyani. Nibura abagabo banduye ku kigero cya 20% kurusha abagore ndetse ni na bo bazahahazwa cyane n’iki cyorezo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Frontiers in Public Health Journal.

Mu gusobanura impamvu y’iri tandukaniro, Umuyobozi wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye abagabo mu Rwanda bibasirwa kurusha abagore, ari uko umubare munini w’abagabo wiganje mu cyiciro cy’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, kandi iki akaba ari icyiciro cyigeze kwibasirwa cyane na Coronavirus kurusha ibindi hano mu Rwanda.

Umwalimu w’indwara z’abagore muri Kaminuza y’u Rwanda, Stephen Rulisa, yabwiye The New Times ko nta mpamvu isobanura kwandura kw’abagabo kurusha abagore, gusa avuga ko “kimwe mu bikekwa cyane ni uko abagabo bagendagenda cyane kurusha abagore, bituma bagira ibyago byinshi byo kwandura kurusha abagore”.

Dr. Zuberi Muvunyi, ushinzwe ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima, yavuze ko bishobora no guterwa n’imyatwarire ikunze kuranga ibitsina byombi.

Yagize ati “Hari amahirwe menshi ashingiye ku buryo abagabo n’abagore bitwara mu buzima busanzwe. Nk’urugero, uzabona ko abagabo bakora impanuka nyinshi kubera ko batagira kwitonda cyangwa bagakunda no gukora ibintu bishobora guteza ibyago”.

Ku rwego mpuzamahanga, imyitwarire irimo nko kunywa itabi ikunze kugirwa n’abagabo yagaragajwe nk’imwe mu mpamvu zituma abagabo bibasirwa cyane na Coronavirus, kuko iyi ari indwara yibasira ibihaha, mu gihe iby’umuntu wanyweye itabi biba byaratakaje ubushobozi runaka.

Iyi ndwara kandi yibasira abantu basanganywe ibindi bibazo by’ubuzima, na byo bishobora guterwa n’imyitwarire yo kunywa inzoga nyinshi n’itabi ikunze kuranga abagabo kurusha abagore, ku buryo bikomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga ugereranyije n’abagore mu gihe cyo guhangana na Coronavirus.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru