Nta minsi ibiri irashira ku rubuga rwa Twitter hagaragaye amashusho y’Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle, yumva ikibazo cy’umunyamakuru wa Televiziyo Flash amubaza ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Shingiro bubakiwe inzu zigatangira gusenyuka bakizigeramo, akamureba akamwihorera kugezs ubwo umunyamakuru amushimiye undi akikubita akagenda.
Ni imyitwarire yabanje gutungura abanyamakuru bari muri icyo kiganiro kigufi nawe muri ako karere, ndetse banabisakaza ku mbuga nkoranyambaga ngo bigaragarire n’abatari bahari.
Ni imyitwarire benshi banenze, ndetse bamwe bavuga ko busanzwe bigoranye kuri uwo muyobozi kuvugana n’itangazamakuru nyamara yakabaye ari we uriha agaciro nk’umuntu wabayeho umunyamakuru, bityo akaba azi icyo kuganira n’itangazamakuru bisobanuye mu burenganzira bwo kubona no gutanga amakuru.
Iyi myitwarire ya Visi Meya Kamanzi Axelle yanenzwe kandi na Meya w’aka karere, Ramuli Janvier, wanamusabiye ko yaganirizwa akagirwa inama.
Meya Ramuli yabwiye Umuseke ko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, kuba yaranze gusubiza itangazamakuru ku byo yari abajijwe byafatwa nk’amakosa yo mu kazi, ko akwiye ubujyanama.
Ramuri yagize ati “Icyo dukora ni Ubujyanama. Tugifata nk’uko mu buzima, mu kazi, umuntu ashobora gukosa, ashobora kugira igikorwa (reaction) yakora idakwiye, muri icyo gihe yari arimo, turabifata nk’ikosa umuntu ashobora gukora mu kazi wenda atafashe n’umwanya wo kuyitekerezaho, bishobora gushyikira uwo ari we wese.”
Yakomeje ati “Ni uko nguko tubifata, wenda hakaza n’ubujyanama ku byakurikira atari byo byari bikwiriye muri icyo gihe, itagakwiye no kuba yakongera.”
Ramuri Janvier yabwiye UMUSEKE ati “Icyo dukora ni Ubujyanama. Tugifata nk’uko mu buzima, mu kazi, umuntu ashobora gukosa, ashobora kugira igikorwa (reaction) yakora idakwiye, muri icyo gihe yari arimo, turabifata nk’ikosa umuntu ashobora gukora mu kazi wenda atafashe n’umwanya wo kuyitekerezaho, bishobora gushyikira uwo ari we wese.”
Yakomeje ati “Ni uko nguko tubifata, wenda hakaza n’ubujyanama ku byakurikira atari byo byari bikwiriye muri icyo gihe, itagakwiye no kuba yakongera.”
Iyi ni imyitwarire kandi itanogeye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aho yavuze ko bisaba iyo minisiteri gukomeza kubaka ubushobozi bw’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Meya Ramuli yaboneyeho no gusubiza uwo munyamakuru ko ikibazo cy’abo baturage bakizi ndetse hari ikigiye gukorwa.
















