Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Minisiteri y’Uburezi yatangaje itariki abiga mu wa 1 kugeza mu wa 3 bazatangirira

Thursday 7 January 2021
    Yasomwe na

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko biteganyijwe konnbv abana biga mu mashuri y’inshuke no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazasubira ku mashuri tariki 18 Mutarama 2021, ababyeyi basabwa kwitegura mu minsi isigaye kugira ngo itariki izagere byose biri ku murongo.

Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentne, kuri utu wa gatatu tariki ya 7 Mutarama 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku bigezweho mu burezi harimo ingengabihe y’amashuri y’inshuke n’abanza ikiciro cy’abiga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu (1-3),

Minisitiri Dr. Uwamariya yashimangiye ko hakomejwe ibiganiron’inzego z’uburezi kugira ngo hafatwe ingamba zohamye zigamije gufasha abana gusubira ku mashuri umutekano w’ubuzima bwabo wizewe.

Biteganyijwe ko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka kizatangira tariki 2 Mata 2021, igihembwe cya kabiri gitangire tariki 19 Mata gisoze ku ya 11 Kamena, mu gihe icya gatatu kizatangirana na tariki ya 5 Nyakanga kikazasoza ku ya 3 Nzeri 20201.

Minisiteri y’Uburezi itangaje iyi ngengabihe ku mashuri abanza n’ay’inshuke mu gihe yari imaze iminsi yotswa igitutu n’abatari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga ntaTwitter banegura uburyo umuyobozi ava kujyana umwana we ku ishuri ribanza cyangwa iry’inshuke ryigisha mu buryo mpuzamahanga akagaruka aca mu itangazamakuru asaba abanyarwanda kwirinda kujyana abana ku ishuri kubera icyorezo cya covid-19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru