Minisiteri y’Ubuzima yasoje Umushinga witwa ’Rwanda Integrated Health system Activity’, (RIHSA), wari ugamije guteza imbere urwego rw’ubuzima aho byagaragajwe ko usize impinduka nyinshi mu buvuzi.
Kuri uyu wa Kane i Kigali ubwo hasozwaga ku mugaragaro uwo mushinga umaze imyaka 3, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yashimye cyane itsinda ry’abakoze uwo mushinga hamwe na USAID yawuteye inkunga ukaba usize hari byinshi ufashije ibitaro mu mikorere yabyo mu kunoza serivisi biha abarwayi.
Umuyobozi w’uyu mushinga, Dr Solange Hakiba, yavuze ko mubyo bakoze birimo kuzamura icungamari mu rwego rw’ubuzima, ireme ry’ubuvuzi butangwa n’ibindi.
Yagize ati: "Byari ukugira ngo tuzamure uburyo serivisi zitangwa mu buryo bwazo no mu buryo bw’ireme ry’ubuvuzi."
Yasobanuye ko muri ubwo buryo bwo kunoza serivisi harimo n’icyo barebyeho ku bantu bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli.
Ati: "Uburyo serivisi zitangwa mu bwinshi hazamo no kureba abanyarwanda bagannye ubwisungane mu kwivuza; kuba bari mu bwisungane mu kwivuza barabyishimira gute, ni gute twazamura uburyo umuturage yifuza kuzagaruka umwaka utaha akongera akagura ubwishingizi. Ni gute ayo mafaranga umuturage atanga buri mwaka abasha kubonamo serivisi nziza cyane zimufasha, haba ku rwego rw’amavuriro cyangwa n’imiti ari buhabwe."
Ikindi barebyeho ni uburyo amavuriro yajya abasha kwishyurwa nyuma yo gutanga serivisi ku munyamuryango w’ubwisungane mu kwivuza bwa mutiweli.
Dr. Hakiba arakomeza: "Mbere fagitire y’ibitaro yageraga muri mituweli ikamara iminsi irenga 49, ariko ubungubu twarakoranye dufatanya, dufasha RSSB na Minisiteri y’Ubuzima dushaka uburyo twamanura iyo minsi kugera kuri 5 ku buryo amavuriro abasha kwishyurwa vuba serivisi zikarushaho kumera neza."
Uburyo RHISA ivuga bifashishije mu kugabanya iyo minsi ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho bwitwa ’Kwivuza’, aho igikorerwa umuryayi cyose w’umunyamuryango wa mituweli gihita kijya mu bubiko bw’amakuru yo ku bitaro bikorohereza ibitaro gutanga fagitire RSSB ikabasha nayo kuyishyura.
Si icyo gusa uyu mushinga warebyeho, harimo no kureba uburyo imibereho y’abaganga imeze; harimo no kureba ngo abavuzi bakeneye amahugurwa ni abahe, uburyo bamenya gucunga imari y’ivuriro no gutanga serivisi nziza.
Bamwe mu bayobozi b’ibitaro bavuga ko uyu mushinga wakoze byinshi mu mikorere ya serivisi batanga birimo no guhugura abayobozi b’ibitaro no kunoza serivisi za buri munsi.
Umwe muri bo yasobanuriye itangazamakuru agira ati: "Habayeho guhugura abayobozi b’ibitari gukoresha neza sisiteme (uburyo) dushyiramo imibare y’ibyo tuba twakoze kugira ngo tujye tubona uko dusesengura tukamenya ahari intege nkeya, bityo tubone uko dushaka uko dushyiramo imbaraga kugira ngo uzamuke.
Uyu mushinga washowemo miliyari 9.8 ukaba uzakurikirwa n’undi w’imyaka itanu uzatwara miliyari 25 frw nawo uzaterwa inkunga na USAID.
Yanditswe na Mutungirehe Samuel





















