Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Minisitiri Dr.Gashumba arashimira abanyamakuru, bakora kinyamwuga

Friday 28 September 2018
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane abona ko itangazamakuru ari uburyo bwiza bwo gufasha inzego, kugira ngo haboneke amakuru mu buryo bwo kunoza Serevisi.

Minisitiri Gashumba yabigarutseho mu kiganiro nyungurana bitekerezo, cyahuje iyi Minisiteri y’ubuzima n’ikigo RSSB, n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’izindi nzego zitandukanye n’abanyamakuru bakorana n’umuryango w’abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Prees), aho bagaraza bime mu bibago bya serivise zigaragara mu buvuzi.

Agira ati“ Nshimiye uyu muryango uburyo utunenga (Abayobozi) ariko unatugaragariza uburyo ibitagenda byakosorwa ndetse bakaduha n’umwanya tukaganira tukungurana ibitekerezo, ibi bitandukanye n’abatunenga gusa nti baduhe n’umwanya ngo tuganire kuko bitadushimisha”.

Akomeza avuga ko ashima uburyo itangazamakuru ryegereye abaturage, bakabagaragariza bimwe mubyo bifuza, kuburyo bitworohera kumenya abadatanga serivise uko bikwiye tukabamenya bityo, tukabigisha byaba ngombwa tukabafatira ibihano, tugamije kunoza serivise.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter Minisitiri Dr.Gashumba yashimye Pax Prees

Umuhuzabikorwa wa Paxpress Twizeyimana Albert Bodouin yavuze ko abanyamakuru bagifite imbogamizi z’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye

Agira ati“ Abanyamakuru baba bakeneye umuntu wo muri iyi minisiteri ubaha amakuru vuba kugira ngo bahuze ibyo bakuye mu baturage na minisiteri, basanzwe bakorana n’abaganga n’abashinzwe itangazamakuru muri minisiteri, ariko nti bahagije kuko hari igihe bahamagara abaganga bahuze bari kuvura n’abakozi ba minisiteri ugasanga hari ibyo mu byaro badafiteho amakuru ahagije”

Umuhuzabikorwa wa Paxpress Twizeyimana Albert Bodouin

Muri Iki kiganiro Minisitiri yagiranye na Pax press yeretswe byinshi bishimwa n’abaturage mu rwego rw’ubuzima anabona ibyifuzo byabo n’ibikwiye gukosorwa kugira ngo uru rwego rutere imbere nawe agaragaza ishusho y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda naho bifuza kurugeza.

Pax Press ni ikiganiro cya 6 giteye gitya ikoze ikaba yaratangiye kubikora muri 2013 aho igenda itumira abayobozi bakungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage bivuye mu bibazo n’ibitekerezo abanyamakuru bayo baba baragejejweho n’abaturage aho baba babasuye mu nguni zose z’igihugu. Aho nk’umwaka ushize wa 2017 iki kiganiro kibanze ku bikorwa bya VIUP baganira ku bitagenda byavugwagamo icyo gihe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru