Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi bose mu nzego z’igihugu kujya bategura neza Umuganda Rusange, abaturage bakitabira umuganda bazi icyo baje gukora, bazanye ibikoresho bijyanye n’icyo bagiye gukora Kandi bakagira uruhare mu kugena igikorwa n’aho kizabera biturutse mu nama y’umudugudu batuyemo.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Gashyantare 2022, ubwo ku rwego rw’igihugu hasubukurwaga Umuganda Rusange warumaze hafi imyaka ibiri usubitwe kubera Covid-19.
Yifatanyije n’abaturage no mu Karere ka Bugesera, mu Muganda Rusange wabereye mu murenge wa Ntarama, hasibwa ibinogo byarekagamo amazi mu muhanda w"Umugenderano ugana mu tugari twa Kibungo na Cyugaro hirya gato y’ibiro by’umurenge wa Ntarama.
Minisitiri Gatabazi yabivuze yuko bimugaragariye ko hari abaturage baza mu Muganda Rusange ugasanga abafite ibikoresho ari mbarwa, umwe atira undi ihikoresho, ukabona bamwe basoje amasaha y’umuganda nta kigaragara bakoze bigatuma icyagenderewe gukorwa kitagezweho uko bikwiye.
Yagize ati, "Mu muganda bagomba kumenya ibikoresho bagomba kujyanamo bizaba bikenewe, kuko hari igihe abantu baza ugasanga abantu bafite ibikoresho ni nka 10%, icyo gihe boba bisaba ko batirana, rimwe na rimwe hakagira utaha ataragira icyo akora.
Ubwo rero nabyo ntacyo byaba bimaze kuba wagiye mu muganda ntushobore kugira icyo wakora ndetse n’abakoze hagakora bakeya."
Minisitiri Gatabazi JMV, uwa kabiri uturutse ibumoso, uwa kane ni Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, inyuma yabo hari abaturage batarimo gukora kuko nta bikoresho bazanye mu Muganda Rusange
Gatabazi yavuze ko ibyo bituruka mu buryo umuganda wateguwe, hagati y’abayobozi n’abaturage.
Yagize ati: "Umuganda ugomba gutegurwa neza; mbere na mbere abaturage bakabigiramo uruhare.
Abaturage bo mu mudugudu ni bo bakwiye kuba bagaragaza ikigomba kuza imbere y’ibindi mu muganda. Niba bafite igihuru kibabangamiye, ahantu hari umwanda, aho bakeneye igisubizo kijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi, ibyo bikorwa bize imbere, aho kugira ngo umuyobozi aze ababwire ngo nimuze ku muhanda runaka kandi abaturage mu mudugudu iwabo nabo badafite umuhanda uhagera."
Ubwo rero nabyo ntacyo byaba bimaze kuba wagiye mu muganda ntushobore kugira icyo wakora ndetse n’abakoze hagakora bakeya."
Mu bindi byagarutsweho mu gusubukura Umuganda Rusange ni uko abayobozi bakwiye kujya bakemuriramo ibibazo by’abaturage, bikarinda umuturage kujya ahora asiragira ku biro bitandukanye by’abayobozi, rimwe na rimwe bikanusubiza inyuma kuko umwanya wo gukoya yawutahe mu buyobozi butarakemura ikibazo kidatuma asinzira.
















