Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Minisitiri Mushikiwabo Yerekeje Muri Cambodia Gushaka Amajwi

Friday 10 August 2018
    Yasomwe na

Minisitiri Louise Mushikiwabo akomeje ibikorwa byo gushakisha ibihugu bizamushyigikira mu matora k’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), aho nyuma yo gukubuka muri Viet-Nam kuri uyu wa Kane, itariki 09 Kanama, yerekeje muri Cambodia.

Mu gihugu cya Cambodia, minisitiri Louise Mushikiwabo yakiriwe na mugenzi we, Prak Sokhonn bagirana ibiganiro.

Minisitiri Mushikiwabo aherekejwe na mugenzi we wo muri Guinea, mamadi Toure bakiriwe na mugenzi wabo wo muri Cambodia, Prak Sokhonn.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cambodia, akaba yatangaje ko minisitiri Mushikiwabo yijeje ko naramuka atowe azazamura ubufatanye hagati y’urubyiruko hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Sokhonn yandi nk’uko tubikesha urubuga khmertimeskh.com rwo muri Cambodia, yongeyeho ko mugenzi we w’u Rwanda, Mushikiwabo yijeje ko azaharanira ko amavugurura mu bijyanye n’ubwisanzure n’ibikorwa by’ubutabazi mu bihugu bigize OIF.

Minisitiri Mushikiwabo aherekejwe na mugenzi we wo muri Guinea, mamadi Toure bakiriwe na mugenzi wabo wo muri Cambodia, Prak Sokhonn
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cambodia akaba avuga ko ubusabe bwo kumushyigikira Mushikiwabo yabagejejeho bwohererejwe Minisitiri w’Intebe, Hun Sen ngo bwemezwe.

Yagize ati: “Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yoherereje ubusabe umukuru wa guverinoma. Tuzabimenya ku munsi w’amatora.”

Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ugizwe n’ibihugu 58 n’ibindi 26 biwubamo nk’indorerezi. Umunyamabanga Mukuru wawo kuri ubu ni Umunyakanadakazi Michaella Jean.

Nyuma yo kuzenguruka hirya no hino muri Afurika ashakisha ibihugu bizamushyigikira, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kanama nibwo byari biteganyijwe ko minisitiri Louise Mushikiwabo azakomereza ibi bikorwa mu Burayi bwo hagati ndetse no muri Aziya yo mu majyepfo y’uburasirazuba.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Aziya, minisitiri Louise Mushikiwabo akaba yari aherekejwe na mugenzi we wa Guinea, Mamadi Toure.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru