Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye Indangamirwa nshya kwirinda ibiyobyabwenge

Thursday 22 August 2024
    Yasomwe na


Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yasabye urubyiruko 494 rwasoje itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 i Nkumba mu karere ka Burera gucika ku biyobyabwenge ahubwo bagakora ibibateza imbere ubwabo n’Igihugu muri rusange.

Yabibasabye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama 2024 ubwo yari mu kigo cy’Ubutore i Nkumba mu gusoza iri torero ry’Indangamirwa icyiciro cya 14 intore zari zimazemo ukwezi n’igice.

Tuyizere Aldo waje mu itorero avuye mu karere ka Gicumbi yagize ati:"Impanuro Minisitiri aduhaye n’ingenzi cyane kubera ko iyo urebye muri iki gihe usanga urubyiruko ruta indangagaciro rukishora mu biyobyabwenge, hano twize byinshi cyane birimo no kureka izo ngeso mbi zatwambura ubupfura, tuzigisha urubyiruko rutaje hano uburyo rugomba kwitwara neza neza muri sosiyete."

Undi witabiriye iri torero indangamirwa witwa Niyigena Annette waje avuye mu karere ka Nyagatare yagize ati:"Dufite amahirwe kuba dufite abayobozi batugira inama buri munsi, ibiyobyabwenge ni kimwe mu bikomeje kwangiriza urubyiruko nk’uko Minisitiri yabivuze, twebwe rero dufite kubwira bagenzi bacu ububi bw’ibiyobyabwenge bakabyirinda, ikindi nk’urubyiruko tugomba gukora tugakura amaboko mu mifuka."

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburere mbonera gihugu Dr Jean Damascene BIZIMANA yavuze ko uru rubyiruko rwungukiye byinshi muri iri torero ry’indangamirwa ndetse yabasabye kuzashyira mu bikorwa ibyo bize.

Yagize ati: "Turashimira Perezida wa Repubulika watanze umurongo y’uko ikigo cya Nkumba kivugururwa kugira ngo kigende cyubakwa uko bikwiye no gushyirwamo ibikenewe kugira ngo kigire ubushobozi bwongutoza intore mu byiciro byose harimo nk’Indangamirwa."

Yakomeje agira ati:"Urubyiruko rwitabiriye iri torero nkuko babiberetse, rwahawe amasomo y’ubumenyi bwibanze bwa Gisirikare, batojwe guhiga, gahunda yo kwigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda, bazamoreshe ibyo bize kandi babishyire mu bikorwa."

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente waje ahagarariye Perezida Kagame muri uyu muhango yibanze cyane ku kijyanye n’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko aho yongeye gusaba urubyiruko rwasoje itorero indangamirwa icyiciro cya 14 n’abandi bose muri rusange kureka ibiyobyabwenge .

Yagize ati:’Muri urubyiruko rufite inshingano, kugira inshingano nukugira icyo ubazwa , iya mbere ni ukwitwara neza , mukirinda ibiyobyabwenge, turashaka ko urubyiruko rw’urwanda rwirinda ibiyobyabwenge, mukorere igihugu mutamugaye, kubera ko usange ubusinzi bwishe urubyiruko rufite imyaka 20, 25, 30. Ntabwo uzakora umubiri wawe wuzuyemo urumogi, urubyiruko rugomba gukora rwirinda ibiyobyabwenge ariko nanone uretse ibyo biyobyabwenge ntukore ntacyo byaba bimaze, ntabwo waba wavuye mu itorero ngo nusubirayo usubire mu biyobyabwenge nicyo tubasabye."

Ni kunshuro ya kabiri kuva iki kigo cy’Ubutore cya Nkumba cyashingwa cyakiriye Itorero ry’indangamirwa kubera ko ibyiciro byabanje byagiye bikorerwa i Gabiro.

Iri torero rigizwe n’urubyiruko 494 rw’Abanyarwanda biga n’abatuye mu mahanga, abanyeshuri barangije ayisumbuye bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, indashyikirwa zavuye ku Rugerero rw’Inkomezabigwi zavuye mu turere twose n’abayobozi barwo.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru